Zari kera kabaye yeruye atangaza ukuri ku mubano we na Diamond benshi badashira amacyenga

Zari umenyerewe ku izina rya Boss Lady akaba yaranabyariye Diamond abana babiri nyuma bagatandukana amushinja ubushurashuzi ariko bagakomeza gukundana mu buryo bujijishije, yeruye atangaza ukuri ku mubano we n’uyu muhanzi benshi badashira amacyenga.

Ubwo ibi byabaga Hari kuwa Gatatu tariki 14/02/2018 ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka St. Valentin, ni bwo Zari yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri. Icyo gihe yavuze ko havuzwe ibihuha byinshi birimo ibifite gihamya bivuga ko Diamond amuca inyuma ashimangira ko n’ubwo bitari byoroshye yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe,akimara gutangaza ibi benshi bacitse ururondongoro bavuga kuri iyi nkuru.

Ibi bikimara kuba yatangaje amagambo agira ati “Nzigisha abahungu banjye bane kuhaba abagore, umukobwa wanjye nawe nzamwigisha ubusobanuro bwo kwiyubaha”. Yavuze ko n’ubwo atandukanye na Diamond bazakomeza kurerana abana babiri babyaranye.

Icyatumye benshi bagumya kwibaza ku mubano wuyu mubyeyi na Daimond reka duse naho tukigarukaho.

Nyuma yo gutandukana Diamond yamusuye muri Africa y’Epfo inshuro ebyiri aba iwe ndetse mu mafoto yagiye ajya hanze yagaragazaga ko bagiranye ibihe byiza. Si ibyo gusa na Zari yigeze kujyana abana muri Tanzania bajya gusura Diamond. Uyu mugore yavuze ko atarara kwa Diamond ahubwo arara muri Hotel icyakora anavuga ko araye kwa Diamond nabyo ntacyo byaba bitwaye.

Mu minsi ishize ubwo uyu mugore yatandukanaga na Dark Stallion umubano we na Diamond wabaye mwiza kurushaho bombi batangaza ko bagiye kujya banahurira mu kiganiro kivuga ku buzima buriho cyane cyane bushingiye ku kuri k’ubuzima bwabo bwite kizajya kinyura kuri Netflix kugeza ubu iki kiganiro gitegerejwe na benshi.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Spark TV yeruye avuga ko nta wundi mubano wihariye afitanye na Diamond uretse guhurira ku nshingano zo kurera abana.

Yabanje kurahira ageze aho ati”Nta kintu na kimwe kiri hagati yanjye na Diamond cyerekeranye n’umubano. Twaricaye tuganira ku bijyanye n’uko tuzita ku bana ibyo gusa. Nta kindi kirenze kuri ibyo”. Kuva yatandukana nawe yashimangiye ko nta wundi mubano wihariye bashobora kugirana.

VIDEO:DIAMOND ampokea ZARI na watoto wake Airport,wakumbatiana/ZARI  afunguka penzi lao kurudi,tazama - YouTube

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *