Ikipe ya Basketball ya Uganda ishobora gusohorwa muri Hotel ,kubera kubura ubwishyu.

Silverbackers Iyi kipe  ya Basket yo mugihugu cya Uganda, ikaba iri gukina irushanwa rya Afrobasketball2021 ikaba iri no kugeragezaga kwitwara neza muri iyi mikino,iremerewe n’ikibazo cy’amikoro aho bivugwa ko itari kwishyura Hoteli icumbitsemo.

Abayobozi b’iyi ikipe barasaba leta ya Uganda kugirango igire icyo ikora bitarenze kuri iyi wa kabiri kuko nibirenga ntacyo bakoze nta burenganzira baba bafite bwo gusohoka muri Hotel kubera umwenda bamaze gufata.

Umuyobozi umwe waje muri  Delegation y’ikipe y’Igihugu ya Uganda iri mu mikino y’ Afrobasketball2021 I Kigali witwa Mark Ssali ,yatangaje ko baje muri iyi mikino bafite ibibazo b’amikoro ndetse harimo n’imyenda bafashe kugira ngo babashe kwitabira iri rushanwa.avuga kandi ko bandikiye Leta ya Uganda bayimenyesha ikibazo bafite bategereje ko hari icyo bagikoraho kugira ngo babone ubwishyu bwa Hotel bacumbitsemo

Nasser Sserunjogi uyobora ishyirahamwe rya Basketball, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo asaba ko Leta yagira icyo ikora ikipe ntibayirukane ndetse ngo bari bahawe ntarengwa ya tariki ya 29 Kanama 2021 ngo babe bishyuye iri deni babereyemo Hoteli.

Yagize ati “Inzitwazo zose zadushiranye.Twagerageje uko dushoboye kose ngo turinde ikipe ibi bintu,ihange amaso umukino,ariko igihe cyadushiranye.Dufite ubwoba ko nitwirukanwa tuzaseba nk’igihugu.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *