Robot yitwa Frankie the Dino ikoze nka Dinosaur yazanywe i Kigali muri YouthConnekt(Amafoto)

Robot Frankie the Dino, wagereranya  iri mu ishusho y’inyamaswa yo mu bwoko za Dinosaur, iri i Kigali mu nama ya YouthConnekt. Ni ikimenyetso kigaragaza ko urusobe rw’ibinyabuzima rukwiriye kubungabungwa ku Isi.

Iyi Robot ifatwa nk’ikimenyetso cy’uko abatuye Isi bakwiriye kwita ku kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo inyamaswa zitazarushaho kuzimira, nk’uko byagenze ku zo mu bwoko bwa Dinosaur.

Yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa ryo guhanga amashusho rizwi nka ’computer-generated imagery’, ubundi isohorwa hifashishijwe ’3D Printer’.

Kugeza ubu Frankie the Dinosaur ni yo yifashishwa mu bukangurambaga bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, buzwi nka ’Don’t Choose Extinction’.

Ubu bukangurambaga bugamije gukora ubuvugizi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Frankie the Dinosaur yagiye igaragara mu nama zikomeye zitandukanye zirimo n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye mu Ukwakira 2021.

Ubwo yagaragaraga muri iyi nama, Frankie the Dinosaur yahawe umwanya ivuga ko “buri mwaka Guverinoma z’ibihugu zikoresha miliyari z’amadorali zibarirwa mu Magana mu kugura no gutanga nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, nyamara aya mafaranga yakabaye akoreshwa mu kwimakaza uburyo bw’ingendo budahumanya ikirere.”

Kuko Frankie the Dinosaur ari inyamaswa y’inkorano, birumvikana ko itabasha kuvuga ahubwo hagenda hifashishwa amajwi y’abantu batandukanye cyane cyane iry’umukinnyi wa filime, Jack Black.

Dinosaur ni zimwe mu nyamaswa zitakibarizwa ku Isi. iya mbere bibarwa ko yabonetse ku Isi hagati y’imyaka 243 n’imyaka miliyoni 233 ishize nubwo igihe nyacyo cy’igihe zabereyeho kitazwi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *