Umwuka utari mwiza uri hagati ya Manishimwe Djabel na Adil wafashe indi ntera

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yasubizanyije ubukana umutoza we Adil Erradi Mohammed, wari wavuze ko Djabel atari umukinnyi kampara, akamushinja uruhare mu gusezererwa na US Monastir.

Umwuka hagati y’abakinnyi ndetse na Adil Mohammed utoza APR FC ukomeje kutaba mwiza ndetse umubano we n’abakinnyi bakomeye ukomeje kuzamo agatotsi, byatangiye no kugaragarira mu guhanganira mu itangazamakuru.

Adil na kapiteni Djabel bakozanyijeho mu butumwa bukakaye, aho umutoza yabanje kuvuga iby’umukinnyi byumvikana ko atishimiye, undi na we asubiza yihuse.

Nyuma y’umukino waraye uhuje APR FC na Marine FC, umutoza Adil yabajijwe kuri Kapiteni Manishimwe utakinnye, asubiza ati “Djabel si Kapiteni wanjye ni uwa APR FC gusa” anamushinja amakosa yatumye APR FC itakaza umukino wa US Monastir n’uwa Bugesera FC.

Aganira na TV1, rutahizamu Manishimwe Djabel yasubije vuba na bwangu ku byavuzwe na Adil, avuga ko bombi bagiranye ibihe byiza ndetse yibutsa ko ari umukinnyi utsindira APR FC ibitego anakebura umutoza Adil avuga ko yamugeretseho ibibazo.

Djabel yagize ati “Twagiye dusangira ibihe byinshi byiza, ni umutoza mwiza njye ntacyo namunenga. Ni umukozi nk’uko nanjye ndi umukozi wa APR FC.” “Ni njye mukinnyi wamutsindiye ibitego byinshi kurusha abandi muri Shampiyona mu myaka 3 ishize(18) natanze Assists 19. Nagize uruhare mu bikombe 3 twatwaranye, natsinze Etoile Du Sahel, naMogadishu City muri Champions League.”

Yasoje ati “Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibihe bibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse
kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba akurimo.”

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa 6 wa APR FC utavuze rumwe na Adil bikumvikana mu itangazamakuru, nyuma ya Sugira Ernest, Niyonzima Sefu, Bukuru Christopher, Tuyisenge Jacques ndetse na Ishimwe Kevin bose batakibarizwa mu ikipe y’ingabo.

APR FC iri mu bihe itishimiwe na bamwe mu bafana bayo, bitewe n’uko yasezerewe na US Monastir mu ijonjora rya mbere ry’umukino Nyafurika ya CAF Champions League, byakurikiwe no gutsindwa na Bugesera FC mu mukino wa Shampiyona wabaye mu cyumweru gishize.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *