Abatoza bakomeye bazungiriza Masudi Djuma muri Rayon Sports bamenyekanye

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutangaza Irambona Masudi Djuma nk’umutoza wayo mukuru mu myaka ibiri iri imbere, mu minsi mike ishobora gutangaza abandi batoza babiri bazamwungiriza.

Tariki 15 Nyakanga 2021, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije uyu munyabigwi wayinyuzemo nk’umukinnyi ndetse akanayihesha ibikombe nk’umutoza.

Mu cyumweru gitaha iyi kipe biteganyijwe ko ishobora gutangaza ko yumvikanye n’abatoza bazamwungiriza aribo Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso na Romami Marcel.

Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso n’ubundi yigeze kunyura muri Rayon Sports, gusa yagiye ananyura mu y’andi makipe nk’umutoza wungirije harimo ikipe ya Gasogi United na Police FC, uyu mugabo ni umwe mu batoza bungirije beza.

Undi mutoza bivugwa ko azungiriza Masudi Djuma ni Romami Marcel, umwe mu batoza bafite ubunararibonye mu kongerera ingufu abakinnyi, nawe akaba yaranyuze muri Rayon Sports na Gorilla FC.

Uretse abo batoza biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha izasubukura gusinyisha abakinnyi izifashisha, aho ku isonga izasinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga watandukanye na APR FC witwa Mushimiyimana Mohammed.

Ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino 2020-2021 yasoje ku mwanya mubi wa karindwi, umwaka utaha w’imikino irifuza kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, kugeza ubu ikaba imaze gusinyisha abakinnyi bane aribo Mico Justin na Muvandimwe Jean Marie Vianney bavuye muri Police FC, Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United na Mugisha Francois wavuye muri Bugesera FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *