Indwara idasanzwe ikaba itaranamenyekana imaze guhita abatari bake mu gihugu cya Guinée équatoriale

Abantu basaga 200 bashyizwe mu kato muri Guinée équatoriale, nyuma y’uko indwara itaramenyekana ihitanye abantu icumi.

Guhera kuri uyu wa Gatanu, Leta y’icyo gihugu yashyizeho amabwiriza akakaye abuza urujya n’uruza mu kwirinda ko iyo ndwara yakomeza guhitana benshi.

Ubushakashatsi bw’ibanze bwagaragaje ko abantu bamaze kwicwa n’iyo ndwara, bahuriye ku kuba baritabiriye ikiriyo cy’umwe mu bitabye Imana mu minsi ishize.

Bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara ikomeje guhitana abantu harimo umuriro mwinshi, gucika intege, kuva amaraso no gucibwamo.

Minisitiri w’Ubuzima muri Guinée équatoriale, Mitoha Ondo’o Ayekaba, yavuze ko hari ibizamini byafashwe byoherezwa muri laboratwari zo muri Gabon na Senegal kugira ngo hamenyekane neza iby’iyo ndwara.

Ibihugu nka Cameroun byahise bishyiraho amabwiriza akomeye abuza abaturage babyo kwinjira muri Guinée équatoriale.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *