Akamaro ko gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite

Abantu benshi bkunda kwibaza niba gukora imibonano mpuzabitsina igihe  umugore atwite byaba byemewe  cyangwa ntacyo  bitwara umwana wo munda. Igisubizo kuri iki kibazo yego ariko bigomba gukoranwa ubwitonzi hirindwa ko Igisabwa nuko umugore abikora mu gihe yumva ameze neza, kandi akabikora yitonze yirinda kwicugusa cyane, cyangwa ngo we n’uwo babonana bacuguse cyane umwana, iyo inda imaze kuba nkuru. Umwana we ntacyo ajya atwarwa nabyo kuko aba amerewe neza. Ibi ni bimwe rero mu kamaro bimarira umugabo, umwana n’umugore umutwite.

Imibonano mpuzabitsina ituma umugore abasha kugira amarangamutima meza, akaba ari na yo ahereza umwana atwite.

Ku mugabo, gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we utwite bituma atumva ko yashyizwe inyuma. Ngo iyo umugore atwite ni we wenyine witabwaho ndetse n’umwana atwite, bigatuma umugabo we adatekerezwaho cyane. Ngo uburyo bwiza bwo kumwereka ko agikunzwe ni ugukora imibonano mpuzabitsina.

Umugabo ngo na we aba ari kwitegura kuba umubyeyi, n’ubwo nta mpinduka na nkeya zimubaho ku mubiri. Kugira ngo rero akurikirane umwana uri mu nda ya nyina, aba akeneye kumukoraho, kumwumva, mbese gukoranaho kw’imibiri, hanyuma akumva yujuje inshingano z’umupapa.

Gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe mwitegura umwana bituma mubasha gufashanya, gukomeza gukundana, no kubasha kumvana mu gihe cyose cyo gutwita.

Na ho umwana uri mu nda abasha kumva amarangamutima ya mama we, akumva akunzwe.

Byanemejwe n’impuguke ko gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho mu gihe umuntu atwite bigabanya umubare w’abana bavuka mbere y’igihe.

Mu gihe umwana avutse agasanga itumanaho n’urukundo bigihari, avukira ahantu heza, bikamufasha gukura uko bikwiye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *