Umujyi wa Kigali watsindiye miliyoni y’amadorali mu irushanwa rya ” Mayors challenge”

Mu irushanwa rigamije kugaragaza udushya twahanzwe n’imijyi ,Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi 15 yo hirya no hino ku isi yatsindiye igihembo cya Miliyoni y’Amadolari ya Amerika, mu irushanwa rya Mayors Challenge, ryitabiriwe n’imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku isi.

Ni irushanwa riba rigamije kugaragaza udushya imijyi yahanze mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, aho umushinga w’Umujyi wa Kigali wari mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, ukaba wari uwo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza.

Ni umushinga wo kubaka ibigega binini mu butaka bizafata amazi y’imvura akazajya atunganywa abaturage bakayakoresha ku buntu bitandukanye, bazashyirirwaho n’ibimoteri bigezweho ku buryo imyanda niyuzura bazajya babimenya bakaza kubitwara

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *