Minisitiri Bamporiki Eduard uri mu kiruhuko yagiriye ibihe byiza ku mazi we n’umufasha we(AMAFOTO)

Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yagaraje amafoto aho ari mubiruhuko we nu’umufasha we aho  bagaragaje ko baryohewe niki kiruhuko.

Iki kiruhuko cyatangajwe ubwo inama y’abaminisitiri yari yataranyeiyobowe na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame mu minsi yashize maze itangaza ko abagize guverinoma bagiye kujya mu kiruhuko.

Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter yasangije abamukurikira amafoto meza aryohewe we n’umugorewe agaragaza  ko baryohewe  ni ikiruhuko barimo  ku mucanga,aho hari n’ifoto imugaragaza ari mu mazi mo hagati ibi bigaragaza ko asanzwe amenyereye kogo cyane ko nta najire bogana yari yambaye imufasha kutarohama yoga.  Ayo mafoto yayakurikije amagambo ajimije kuburyo kuyumva bisaba kuba uri inzobere mu rurimi rw’ikinyarwanda.

 

Yagize ati “Nyiratsibura w’abera umu, nsanze ahiga uw’iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y’abazima. Heme u Rwanda” Abenshi bamukurikira bagaragaje ko ikinyarwanda yanditse gikomeye ko kucyumva bigoye.

 

Icyakora bagumye bamwifuriza kuryoherwa n’ibiruhuko we n’umufasha we,bamushimira ko ikiruhuko atagipfushije ubusa arimo kukibyaza umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *