Perezida Kagame yavuze kubyo gukoresha ikoranabuhanga rya ‘Pegasus’ mu butasi,u Rwanda rukora ubutasi mu bundi buryo butari “Pegasus”

Ubwo Perezida Paul Kagame  yongeraga kubazwa ku bihuha byakwirakwijwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rwaba rukoresha Porogaramu ya mudasobwa yitwa “Pegasus” yifashishwa mu butasi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko umugambi wihishe inyuma y’ikorwa n’ikwirakwizwa ry’inkuru zishyira u Rwanda mu majwi ku ikoranabuhanga rya “Pegasus” ntaho uhuriye no kugaragaza ukuri, ahubwo ugamije guteza ibibazo mu bijyanye n’ububanyi mpuzamahanga.

Ati: “Inkuru yavuzweho cyane ubwo u Rwanda rwinjizwaga muri ibyo bintu byose. Kuneka ubwabyo bimaze igihe kingana n’icyo abantu babayeho. Hari uburyo bwinshi bukoreshwa na buri wese muri iyi Si ariko izina ry’u Rwanda ryashyizwemo kubera impamvu. Amazina yafashwe bivugwa ko ari yo twakoreshejeho iryo koranabuhanga yatoranyijwe ku kubera impamvu..”

Igihugu cy’Afurika y’Epfo yinjijwe mu bihugu u Rwanda rwanetse mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari gusubira mu nzira nziza, iyo ntambwe ikaba yaraguye nabi abantu bamwe na bamwe kubera impamvu zabo bwite.

Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudahakana ko rukora ubutasi binyuze mu buryo butandukanye kugira ngo hashakishwe amakuru ku bintu runaka, ariko ku birebana na Pegasus bwo ntibyigeze biba kubera impamvu zirimo no kuba rihenze cyane nk’uko yigeze kubigarukaho mu 2019.

Umukuru w’Igihugu avuga ko abashinja u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka no kumviriza abandi, bakwiye kujya kubaza ba nyiri porogaramu niba u Rwanda rwaba ruri mu mubare w’abayihawe.

Agira ati “Kuki batajya ku bakoze iriya porogaramu ngo bababaze abantu baba barikoresha n’abatarikoresha, yenda bashobora kubibabwira nkeka ko bakwibonera ko u Rwanda rudafite ririya koranabuhanga, ni gute se twakoresha ibintu tudafite! Mpamya ko bazi impamvu badutsindira gukoresha ririya koranabuhanga, ni ukugira ngo basige icyasha u Rwanda”.

Perezida Kagame avuga ko nta gitangaje kiri mu bahimba amakuru nk’ariya, kuko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwumva ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi nta mwanya wo kwisobanura uhari, ngo nta koranabuhanga rya Pegasus riri mu Rwanda kandi nta n’irihakoreshwa, ngo igisubuzo rero kikaba ari ‘Oya’.

Pegasus yifashishwa mu kumviriza telefone ,gusoma ubutumwa bugufi ,kumenya aho umuntu aherereye ,kwinjirira umubare cyangwa ijambo ry’ibanga (passwords) bikoreshwa ahantu hatandukanye. Bivugwa ko igikoresho cyinjiriwe gishobora gukoreshwa kamera na Recorder yayo nyirubwite atanabizi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *