Ifoto y’umunsi:Cabo Delagado Ingabo z’u Rwanda zabyaje umugore

 

 I Cabo Delgado Ingabo z’u Rwanda ziri mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba zafashije umugore wo muri iyi ntara kubyara ibi byabaye ubwo izigabo zatangaga ubutabazi bwibanze.

Zainabo Soumaile niwe mugore wahawe ubu butabazi nizi ngabo ubwo yagezwaga mu bitaro bya RDF biri Afungi, nyuma yo kumara iminsi ibiri ari ku gise ariko yarabuze umufasha.

Uyu mugore ni umwe mubaturage bakuwe mu byabo n’ibyihebe bimaze imyaka bhungabanya umutekano muri iyi ntara.uyu mugore kandi w’imyaka 24 ni umwe mubaturage basubijwe mu byabo n’ingabo zu Rwanda kuko zasubije abaturage benshi mu byabo.Nyuma yo kumara iminsi ari ku gise, yagejejwe muri ibi bitaro by’Ingabo z’u Rwanda ananiwe ndetse anarembye.

Akimara kugezwa mu bitaro ingabo z’u Rwanda zahise zimubaga nuko yibaruka umwan w’umukobwa w’ibiro 3,2kg. Kugeza ubu ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bumeze neza nubwo batarasezererwa n’abaganga.

Ingabo z’u Rwanda zimaze gutanga umusaruro mu ntara ya Cabo Delgado aho zigenda zifasha abaturage muburyo butandukanye kandi abaturage baho bashima imyitwarire yazo cyane muri ibibehe byuko zagaruye umutekano w’abaturage.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *