Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi mu nzira zimwerekeza mu ikipe yo muri Batswona

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu  Iradukunda Jean Bertrand   uri ku mwaka we wa nyuma muri Gasogi United aza tangwaho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Gasogi United  ararekeza mu ikipe ya Township Rollers yo muri Batswona.

Ibiganiro ku mpande zombi (Gasogi na Township Rollers) bisa n’ibyarangiye hasigaye ko hatangira gushakwa uburyo yerekeza muri iyi kipe.

Iradukunda uri mu bakinnyi 36 umutoza Mashami Vincent yahamagaye kwitegura umukino wa Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Bertrand Iradukunda yahamagawe mu Mavubi yakinnye na Cameroun na Congo BrazzavilleIradukunda Jean Bertrand  akina ku mpande asatira

Wari  mwaka we wa nyuma muri Gasogi United

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *