Kenya: Abanyeshuri batwitse‘Dortoir’ kubera Manchester United na Liverpool FC

Mu gihugu cya Kenya Abanyeshuri bane bo mu ishuri rya ‘Dr Krapf Boys Secondary School’ batawe muri yombi bakurikiranyweho gutwika aho bararaga (dortoir).

Ikinyamakuru Daily Nation Amakuru  gitangaza  ko aba banyeshuri batwitse inzu bararagamo nyuma y’uko ishuri ribimye uruhushya rwo kureba umukino wahuje Manchester United na Liverpool FC ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2021.

Iki kigo ngo cyemerera abanyeshuri kureba televiziyo ku wa Gatandatu gusa, ari nabyo byabaye intandaro yo kubabuza kureba uyu mukino. Kuva aya macumbi yashya iri shuri ryahise rifunga.

Umukuru wa Polisi mu gace ka Kilifi iri shuri riherereyemo, yavuze ko aba banyeshuri batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryabanje gukorerwa ku bagera kuri 14.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *