NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Ababyeyi bafite abana bari mu mashuri bamaze iminsi bibza igihe abana babo bazsubirira ku mashuri nyuma yuko iminsi mikuru irangiye.Uyu munsi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga baba mu kigo aho biteganyijwe ko bazagerayo bakerereweho gato.

Ni nyuma y’aho ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoye itangazo rigaruka ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zirimo no kuba amashuri azafungurwa hagendewe ku ngengabihe yari isanzwe.

Ubuyobozi bwa NESA bwahise bugaragaza gahunda y’uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri busaba ababyeyi kubahiriza ingamba zashyizweho n’igihe cyateganyijwe kuri buri mwana bitewe n’aho yiga.

Itangazo rigira riti “Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare bitarenze saa tatu za mu gitondo kugira ngo bagere ku ishuri hakiri kare.”

Ikigo NESA cyavuze ko imodoka zizatwara abanyeshuri kandi zisabwa kudatwara abanyeshuri bwije. Buri mubyeyi yibukijwe guha umwana amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri ndetse n’amafaranga azabagarura mu gusoza igihembwe cya kabiri.Muri iri tangazo NESA yavuze ko mu rwego rwo koroshya ingendo abanyeshuri bazahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura berekeza mu zindi ntara bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

gahunda yo kujya ku ishuri ku bagiye gutangira igihembwe cya kabiri bazagenda mu gihe cy’iminsi ine bivuze ko amasomo azatangira akerereweho gato kuko abazagera mu bigo nyuma bazahagera ku wa 12 Mutarama 2022.

Abanyeshuri biga mu bigo by’Amashuri byo mu turere twa Huye, Gisagara, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare bazagenda ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022.

Ku wa 10 Mutarama 2022, hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Rwamagana na Kayonza.

Ku wa kabiri tariki ya 11 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu mashuri aherereye mu bigo biri mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Gicumbi, Rubavu, Nyabihu, Ngoma na Kirehe.

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherere mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Ruhango, Ngororero, Burera na Bugesera bazagenda ku wa 12 Mutarama 2022.Biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri kigiye gutangira kizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

NESA yatangaje gahunda ivuguruye y'itangira ry'amashuri umwaka wa 2021-2022 - Teradig News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *