Nigeria:Abitwaje intwaro bishe abantu basaga 200

Mu gihugu cya Nigeria abayobozi batangaje ko imibare y’abantu bishwe mu cyumweru gishize mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro muri Leta ya Zamfara, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba yiyongereye ikagera ku barenga 200.

Ibi bitero byatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize. Abayobozi bavuze ko hari abaturage benshi baburiwe irengero.Abaturage bo muri Leta ya Zamfara bavuga ko ibyo bitero by’amabandi byakozwe mu guhora ibitero abasirikare bari babagabyeho.

Ibitero by’indege z’abasirikare byagabwe ku wa mbere w’icyumweru gishize mu nkambi z’abitwaje intwaro mu ishyamba ry’i Gusami byahitanye amabandi arenga 100.

Aya mabandi yitwaje intwaro yari ku mapikipiki yiroha mu ngo z’abaturage, barasa uwo bahuye na we wese kandi batwika n’amazu yabo. Abayobozi bavuze ko abantu barenga ibihumbi icumi bahunze ingo zabo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *