Kicukiro: Umufundi wubatse Etaje ntiyishyurwe yagiye kuyirirwa hejuru ngo bamwishyure

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wakoze imirimo yo kubaka inzu igeretse yo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwishyuza amafaranga yakoreye ariko ntibahita bamwishyura undi ahita afata umwanzuro wo kujya hejuru y’iyi nzu.

Uyu musore witwa Niyoyaremye Jean Baptiste yavuze ko yakoze imirimo yo kubaka iyi nyubako akaba yaragombaga kwishyurwa ibihumbi 117 Frw.

Avuga ko aho yari acumbitse bamwirukanye kubera kumara igihe atishyura amafaranga y’ubukode agahita ajya kwishyuza kuri izi nyubako.

yagizati “Nyiri nzu yari yansohoye kandi ntabyo kurya mfite naje aha ndaharara mpamagara RIB na Polisi y’u Rwanda. Bose nta kintu bamfashije uretse kumbwira ngo ninge gushaka aho kuba.”

Icyakora ngo baje kumuhemba ariko uri kubakisha iyi nzu abwira inzego z’umutekano ko hari ibyo yangije bityo ko adashobora kugenda atabyishyuye.

Ati Niba hari icyo nangije nibareke manuke mfite aho mbarizwa bazajye kundega ariko natashye.”

Kalisa Eric umuyobozi mukuru wungirije wa komanyi iri kubaka aya mazu, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uyu mukozi ari mu bantu 28 bari barambuwe n’uwari umukoresha wabo.

Avuga ko uwo rwiyemezamirimo bari barahaye akazi yari afite abakozi 40 ariko akishyuramo 12 gusa ubundi abandi 28 arabambura amafaranga agera muri Miliyoni 2 Frw.

Kalisa Eric avuga ko uyu musore nubwo yasabaga kurenganurwa ariko hari ibikoresho yangije birimo intsinga bityo ko akwiye kubyishyura.

Kicukiro: Umufundi wubatse Etaje ntiyishyurwe

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *