Akabaye icwende ntikoga,Kajala yongeye gutandukana na Harmonize ubugira kabiri

Nyuma yo kongera gutandukana ubugira kabiri,Frida Kajala Masanja aricuza kuba yarasubiye mu rukundo n’umuhanzi Harmonize ibi yabivuze n’agahinda gakomye.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho amagambo ateye agahinda arimo kwicuza cyane agaragaza agahinda gakomeye yongeye guterwa na Harmonize ubugira kabiri.

Yagize ati “Njye nk’umugore n’umuntu naremewe gukunda no kubabarira, ariko ubu nkwiriye gusekwa, gushinyagurirwa no gusuzugurwa.”

Yakomeje agira ati “Nakoshereje umuryango wanjye, barumuna banjye, n’inshuti zanjye, burya ikosa ritihanganirwa ni ugusubiramo amakosa wigeze gukora.”

Ibi bije nyuma y’amezi atandatu aba bombi bari mu munyega w’urukundo aho wabonaga ko umubano wabo utajegajega ,udashobora kuzamo agatotsi cyane ko bari basubiranye, ibintu byumvikanaga ko bisuzumye ku bijyanye n’umubano wabo bakemeranya kutongera kubabazanya.

Ubwo bakundanaga bwambere bari bapfuye ko Harmonize yari atangiye gutereta umukobwa w’uyu mubyeyi witwa Paula akanga ko yamusangira n’umwana we.

Amakuru avuga ko Harmonize yari amaze iminsi yoherereza umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni, Paula Paul na we agahita abona icyo uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania amwifuzaho.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye gutandukana kwaba bombi,tukaba tugikurikirana amakuru azabagezwaho agaragaza icyo bapfuye.

Harmonize uherutse kugura umwana,yatunguranye ku munsi w'abakunda yerekana umukunzi we mushya[AMAFOTO]

ISIMBI.RW - Harmonize ashaka kurya umwana na nyina! Yatandukanye n'umukunzi we mu gisebo gikomeyeBombi bari mu menyenga w’urukundo none rwajemo amarira.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *