Cyusa Ibrahim mu byishimo n’umukunziwe Jeanine Noach I burayi {AMAFOTO}

Cyusa yavuye mu Rwanda ku 21 Mata aho azakorera igitaramo mu Bubiligi ari nacyo kizabimburira ibindi, kizaba mu ntangiriro za Gicurasi. Uretse iki gitaramo ashaka no kuhafatira amashusho y’indirimbo yise ‘Uwanjye’ yahimbiye umukunzi we Jeanine Noach.

Mu minsi mikuru yo gutangira umwaka Cyusa ni umwe mu basangiye n’uyu mugore n’umuryango we ndetse no ku isabukuru ya Nishimwe Naomie yabaye ku wa 5 Mutarama 2022, uyu muhanzi ni umwe mu bantu b’imbere bari batumiwe

Cyusa Ibrahim uri mu bakunzwe bakora umuziki wiganjemo gakondo, wagiye gutaramira ku mugabane w’u Burayi aho ateganya no gufatira amashusho y’indirimbo ye yahimbiye Jeanine Noach basigaye bakundana, yagaragaye yahuje urugwiro n’umukunzi we.

Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragara Cyusa yatemberanye n’umukunzi we ndetse hari n’iyo aba ari kumusoma ku itama ibintu byacitse.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *