Miss Nishimwe Naomie yagaragaje umusore bakundana [AMAFOTO]

Miss Nishimwe Naomie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira ifoto y’uyu musore ashyiraho akamenyetso k’umutima ubusanzwe gakoreshwa n’abakundana.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga. Yahakoze mu gihe cy’amezi ane mu 2018.

Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n’amaragamutima.

Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Ubu we n’abavandimwe be bafunguye inzu ihanga imideli bise Zöi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *