Mu rubanza rw’ukekwaho kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi habayemo ikintu kidasanzwe

Mu rubanza ruregwamo Mukazabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho kwica umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elsie Rutiyomba witabye Imana bikababaza benshi, umunyamategeko wunganiraga uregwa, yavuze atakomeza kumuburanira.

Urupfu rw’uyu mwana Akeza Elsie Rutiyomba rwavuzweho cyane mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2022, ubwo yitabaga Imana bivugwa ko bamusanze mu kidomoro cy’amazi, ariko bikaza gukekwa ko yishwe na mukase akamushyiramo ashaka gusibanganya ibimenyetso.

Uyu mwana Akeza Elsie yababaje abatari bacye barimo abari bamuzi n’abatari bamuzi, kubera impano yari afite yo gusubiramo indirimbo z’abahanzi, byumwihariko umuhanzi Meddy wanagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwe.

Mukazabarushimana Marie Chantal akaba mukase w’uyu mwana, yahise atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rw’uyu mwana.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishje urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwaje gusoma icyemezo cyarwo tariki 02 Gashyantare 2022, rwemeza ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma Mukanzabarushimana Marie Chantal, akekwaho gukora iki cyaha, rwemeza ko aburana afunze by’agateganyo.

Umwaka urashize, uyu Mukanzabarushimana akiburana mu mizi kuri iki cyaha akekwaho ndetse urubanza rwe rukaba rwagombaga gukomeza kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023.

Ni urubanza rwagombaga gukomereza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho uregwa yari akurikiranye iburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga ari aho afungiye, gusa ntiryabaye kuko umunyamategeko umwunganira, yavuze ko atagishaka gukomeza uru rubanza.

Ubwo yasobanuraga impamvu ituma atakomeza kuburanira uregwa, uyu munyamategeko yavuze ko umukiliya we hari ibyo atubahirije biri mu masezerano bagiranye, gusa yirinda kubijyamo mu mizi.

Urukiko rwabajije uregwa niba yiteguye kuburana atunganiwe, avuga ko atabyiteguye, ndetse binashyigikirwa n’Ubushinjacyaha baburana, bwavuze ko uregwa afite uburenganzira yemererwa n’itegeko bwo kuburana yunganiwe, bityo ko mu gihe adafite umunyamategeko, urubanza rwasubikwa.

Umucamanza yahise asubika urubanza, arushyira mu mezi abiri ari imbere, rukazakomeza tariki 18 Mata 2023.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *