NYUMA Y’UBUKWE Ep 3: Kurara ukubiri, ku bagombaga gusangira uburiri!

Ubushize, mwimvise ko urugo rwa Minana n’umugore we Grace, rwari rwatangiye guhura n’ibizazane, kuko ngo hari ibyo bari barahishanye bikaza gushyirwa hanze ba nyirabyo batabyifuza. Twasoreje aho Grace yari abwiye umugabo we ko badashobora gusangira uburiri, kuko ngo ikibazo bari bataracoca cyari gikomeye. Umva ibyakurikiyeho rero.

Burya ya masaha yo ku munsi w’ubukwe abanzirira isaha yo kuba umusore n’umukobwa bari kumwe ari bonyine mu cyumba cy’uburiri, aba asa n’abateguza ko uwo munsi uza kurangira bose babaye umwe. Ubwonko buteguza umubiri ko hari ibikorwa biza gukorwa hagamijwe kuwushimisha, umubiri na wo ugategura imbaraga zihagije ziza kuwufasha gukora neza icyo gikorwa. Minani rero amaze kumva ko uwo munsi atararana n’umugore we, yabaye nk’umworozi ujyanye amagi ku isoko ashaka kugura imbuto, maze ya magi yose akamucika akitura hasi ntihagire n’iry’umuti rirokoka! Minani yarababaye, azenguraka icyo cyumba asa n’utiyumvisha icyo cyemezo uwo mugore we yari afashe cyo kumuruza butunda, kandi yari yariteguye kurara apfumbaswe! Yaratekereje, yibwira ko gusaba umugore we imbabazi, bishobora gutuma ava ku izima akagirira impuhwe umugabo we. Yegereye aho yari yicaye apfukama imbere ye yirengagije ko yambaye imyenda yari yarakodeshejwe ibihumbi byinshi, abwira umugore we amwinginga ati: “Wo kabyara we, ko uzi ko nihanganiye iyi myaka irenga itanu tumaranye, ko wansabye gutegereza uyu munsi, nkagerageza nubwo byari bigoye, ariko nkubaha icyemezo cyawe, waciye inkoni izamba ukareka kundaza nabi?” Grace wari wamaze kuba umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko y’Imana n’abantu, yabwiye umugabo we ati: “Wenda ushobora kumbwira ko wihanganye, ariko jye si ko mbibona, kuko bariya bana ntabwo wababyaye mbere y’iyo myaka itanu. Rero ntabwo rwose icyo cyo wakimbeshya. Kandi nyine niba warihanganye muri iyo myaka yose, uyu munsi umwe cyangwa ingahe, ntiyakunanira.”

Minani yari arimo yibwira ko wenda umugore we ari umunsi umwe ashaka kumuhana, ntamenye ko umugore we yafashe icyemezo cyo kumufungira amazi n’umuriro kugeza ikibazo cyari cyateye ibyo gikemutse. Minani yarahagurutse, yicara ku gitanda umugore we yari yicayeho, maze amubwirana agahinda ariko kavanze n’umujinya, ati: “Nta kibazo. Nta kibazo Gra. Niba koko wumva ko icyo ari cyo cyemezo cyiza wifuza gufata, nta cyambuza kugishyigikira nubwo kitaba kinshimishije. Ariko… ariko Gra, reka nongere nkubaze ikibazo papa wawe yakubajije: ‘wafashe icyemezo cyo kumbera umugore wabanje kubitekerezaho neza witonze?’ Rwose mbwiza ukuri.” Amarira yari yatangiye kubunga mu maso y’uwo mugore wasaga n’aho ashobora kuba ataratekereje neza ku cyemezo yari yarafashe. Yabwiye umugabo we ati: “Mina, nshobora kuba koko ntarigeze ntekereza nitonze ku cyemezo cyo kukubera umugore. Nshobora kuba narashutswe n’amarangamutima nitaga urukundo, akangira umuntu utagira umutima utekereza ibindi bitari ibyo wambwiraga. Nibwiraga ko nafashe uyu mwanzuro mbyitondeye, ariko…ntabwo ari byo. Nshobora kuba narahubutse.”

Minani yabwiye uwo mugore we wari uri kwihanagura amarira ati: “None se Gra, ubu ubwo urabona udashaka gufata umwanzuro nk’uyu uhubutse? Uri umugore wanjye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ababyeyi bawe bazi ko uri umugore wanjye. None se, urifuza iki? Urifuza gukomeza urwo wamaze kubaka, cyangwa urifuza kurusenya?” Grace yabwiye umugabo we ati: “Mina, rwose bibe uko bigonda kuba. Ntabwo nshobora kwishora mu bibazo kandi namaze kubibona. Uko nagenda ndi jyenyine, si ko nagenda ndi kumwe n’umwana wawe. Uyu mwanzuro wo, nawutekerejeho. Ntabwo naryamana nawe kiriya kibazo kitarakemuka.” Minani yabwiye umugore we ati: “Ariko Gra, nanjye nshobora kuba narakwibeshyeho. Rwose nanjye nshobora kuba narashutswe n’icyo nitaga urukundo naho ari ubujiji. Aka kanya ni bwo ntahuye ko ushobora kuba utandukanye cyane n’uko nari nkuzi. None se Gra, utekereza ko ababyeyi bacu bazakemura iki ku kibazo jye nawe dufitanye? None se bazica abo bana nabyaye ntaragushaka, bazabaha indezo se babagire ababo; bazakora iki mu by’ukuri ku kibazo jye nawe twananiwe gukemura kandi ari jye nawe bireba? Jye ndabona wagira ngo waje kubaka utazi icyo ugiye gukora.” Umugore we yamubwiye ko ashobora kubifata uko ashatse, ariko ko bidashobora guhindura icyemezo yafashe, maze ahita ahaguruka asa n’ushaka gusohoka. Umugabo we yaramubwiye ati: “Gra, mbabarira utekereze kuri iki kintu ushaka gukora. Uzi neza ko ibyumba byose birimo abantu barahaye hano. Koko, ubwo nibakubona uraye ukubiri n’umugabo wawe, baragira bati: ‘iki?’ Wakwihanganye byibura ukarara hano, ko nta cyo nkugira aho kugira ngo twishyire hanze kandi ejo cyangwa ejobundi ikibazo dufitanye gishobobora gukemuka.” Grace yanze kumva umugabo we ahita asohoka muri icyo cyumba cyari cyateguriwe kuza gutuma abari babiri bahinduka umubiri umwe.

Nk’uko umugabo we yari yabivuze, ibyumba hafi ya byose byari birimo abantu bari baraye aho. Ubwo rero kuko na we atifuzaga ko hari uwamenya ko araye ukubiri n’umugabo we, yahisemo kujya kurara mu cyumba cyabikwagamo imyaka. Hari hari imifuka myinshi y’imyaka, ku buryo no kubona aho aca bitari byoroshye. Yagerageje kuyegeranya, haboneka akanya gato, nuko asasa imwe mu mifuza yasanze aho, aba ari yo agira igodora(umufariso). Amaze gusa n’utuza, yatangiye gusubiza inyuma ibitekerezo, yibuka ko yakundanye n’uwo musore nyuma yo kwanga gukomezanya n’uwo bari bari kumwe bapfaga imyitwarire mibi. Uwo yari yabenze, yari yamuhoye ko ngo yamucaga inyuma, nuko asanga uwo yibwiraga ko ari intama izi zitajya zikoma n’isazi, naho ntakemenye ko yari abaye nka wa wundi wirukana umugore uguguna amagufwa, akazana uyamira bunguri! Yibutse indahiro we n’umugabo we bagiranye mu minsi yabanjirije ubukwe bwabo, yibuka aho yari yabwiye umugabo we ati: “Nshuti kandi muvandimwe nkunda, nizera ko jye nawe ubuzima tugiye kubamo, buzaba ari ubuzima bwiza, kuko ngukunda kandi nawe ukaba unkunda. Ubwiza bw’urugo rwacu, ntibuzashingira ku ngano y’amafaranga cyangwa ibindi bintu bibarirwa mu mafaranga tuzaba dutunze, ahubwo ntekereza ko ruzaba rwubakiye ku rukundo ndetse n’ubucuti dufitanye. Ibyo byombi, uzankundire bizabe ari wo murunga(umugozi) tuzubakisha urugo rwacu. Nzakubaha nk’umugabo wanjye mu gihe uzaba ubasha kuzuza inshingano zawe, kandi nzanakubaha umunsi hari ibitazaba bigenda neza mu rugo rwacu. Nzakubaha urwaye, kandi nkubahe no mu gihe uri muzima. Nzakubera umugore umwe uzajya utuma ukumbura urugo rwawe. Sinzagutera agahinda rukundo rwanjye!” Nawe nyumvira ibyo yari yarasezeranyije umugabo we, ubihuze n’ibyari biri kuba. Nta mahuriro na mato byari bifitanye. Grace yarebye icyo cyumba yari arimo areba aho yari aryamye, maze aravuga ati: “Ubu ni bwo buzima nibwiraga ko buzaba ari bwiza! Mbega ngo amarangamutima aranshuka nkahubaka nibwira ko mfashe umwanzuro mwiza! Ku munsi w’ubukwe, ndaranye n’imyaka koko?”

Umugabo we nubwo yari yarakoze amakosa, ntabwo yifuzaga ko urugo rwabo rusenyuka, ari na yo mpamvu nubwo bitari byoroshye, yubashye umwanzuro umugore we yari afashe wo kurara na we ukubiri. Ntabwo byari byoroshye, ariko yaragerageje araryama.

Iyo ni yo shusho yari ari mu rugo rw’abo bageni nyuma y’ubukwe bwabo. None se urumva bagana he? Ese abantu batangira batya, bakazagera aho bagera? Ni ah’ejo aho nzakubwira ibyakurikiye ibyo, kandi mwakoze cyane kubana natwe. Mwibuke gusangiza bagenzi banyu iyi nkuru, kuko ntekereza ko na bo hari icyo yabamarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *