Rutikanga Ferdinand wamenyekanye nk’uwatangije Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Rutikanga Ferdinand wamenyekanye nk’uwatangije Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 11 Nyakanga 2022. aguye mu rugo rwe i Ndera ho mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musaza wamamaye cyane kubera uyu mukino ndetse n’amashyengo yagiraga apfuye azize uburwayi bwa Cancer aho umuryango we uvuga ko apfuye abasize mu madeni menshi kubera kumuvuza.

Abana ba Rutikanga  barasaba ubufasha bwo gushyingura se mu cyubahiro no kwishyura amadeni yafashe ubwo yageragezaga kwirwanaho yivuza. Ibi abana be babitangaje nyuma y’uko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 11 Nyakanga 2022.

Umuryango we harimo n’abana be bavuga ko mu burwayi bwe yatereranywe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe na Minisiteri ya Siporo cyane ko yitabye Imana atabashije kwishyura amadeni y’imiti yanywaga n’inshinge yaterwaga.

Dominic Xavier,umwana wa Rutikanga akaba na Bucura bwe  yabwiye IGIHE ko se hari umwenda w’ibihumbi 300 Frw yatse muri Banki y’Abaturage kugira ngo abashe kwivuza ariko akaba yapfuye atarishyura.

Yakomeje ati “Bari baramwandikiye imiti ya 84.500 Frw, baranamuteye inshinge z’ibihumbi 210 Frw. Imiti yaje kumurusha ingufu ajya kwa muganga barayigabanya kuko iyo yayinywaga yararukaga akanaribwa mu nda ariko atabarutse atarabyishyura.”

Yavuze ko se yagerageje kwitabaza Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda ariko bakamutererana, ati “Ibaze ko iyo bayamuha byibuza aba adapfanye amadeni.”

Uretse ubushobozi bwo kwishyura amadeni, abana ba nyakwigendera bavuga ko basaba yaba Minisiteri na Federasiyo kugerageza kubafasha umubyeyi wabo agashyingurwa mu cyubahiro.Banasabye inzego zitandukanye kugerageza gufasha umuryango wa nyakwigendera cyane ko yitabye Imana asize umugore n’abana batatu

Ferdinand Rutikanga watangije umukino w'iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana - Kigali Today

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *