Umuhanzikazi wa Gospel Aline Gahongayire yagaragaje ko atwite inda yenda kuvuka

Umuhanzi w’indieimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yashyize ifoto hanze yerekana ibyishimo atewe no gutwita umwana ndetse anasabira abamukunda bose kuzifatanya nawe kuzamura amshimwe bishimira uyu mwana uzavuka.

Aline Gahongayire ni umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zaririmbiwe Imana,akaba yatambukije ubu butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa WhatsApp akoresheje ifito imugaragaza yifashe ku nda agaragaza ko akuriwe.

Iyi foto yayiherekesheje ubutumwa bugira buti “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

Gahongayire mu ntangiriro zuyu mwaka  yari yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yuko adahiriwe n’urushako na Gahima Gabriel, bari babyaranye umwana wapfuye akivuka, nyuma yaho gato bagahita batandukana.

Aline Gahongayire azwi mu Indirimbo zitandukanye zirimo, Nanyuzwe,Niyo yabikoze,Ntabanga,itabivuze,Warampishe nizindi zitanduaknte.

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *