Urukiko rwemeje ko umunyamakuru Nkundineza akomeza kuburana afunze

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha byo gutukanira mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru gutangaza amakuru y’ibihuha akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yaburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Kane,tariki 30 Ugushyingo.

Nkundineza yemera ko yakoreshejwe n’amarangamutima akavuga ibidakwiye ariko ko yari akwiye guhanwa n’Urwego rwigenga rushinzwe abanyamakuru.

Nkundineza yahakanye ibyaha aregwa birimo guhohotera uwatanze amakuru ku cyaha, Gutangaza amakuru y’Ibihuha, n’icyo gutukana mu ruhame.

Me Ibambe yavuze ko umukiriya we atakoze ibyaha ashinjwa ahubwo yakoze amakosa y’umwuga bityo akwiye guhanwa na RMC aho kuba inkiko.

Umushinjacyaha yise Nkundineza umunyabyaha asaba ko atajya hanze ngo akomeze gukora ibyaha ahubwo akwiye gushyirwa ahantu,mu nzu yabugenewe,akaburana arimo.

Nkundineza yagaragaje ko Ubushinjacyaha bushaka gukubita hasi urwego rwa RMC rumaze imyaka 10 rukora mu gihe umwunganira yavuze ko ubucucike buri mu magereza buterwa n’imanza nyinshi zitihutishwa bityo ko umukiriya we yarekurwa ngo hirindwe ubwo bucucike.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yavuze ko yatawe muri yombi mbere y’uko atangirwa ikirego aho yavuze ko yafunzwe kuwa 16 Ukwakira ari nawo munsi RIB nyuma y’aho yakiriye ikirego cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *