Abifuza uruhushya rwa gateganyo bashyizwe igorora,ntawe uzongera gukubita amaguru ajya kuruzana ubu rwashyizwe ku Irembo

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko hashyizweho uruhushya rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku bantu batsindiye cyangwa abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zigifite agaciro.

Nkuko yabitangaje ruzajya rutangwa biciye ku rubuga Irembo nkizindi Service zose bikaba byatangiye kuri uyu wambere tari 03 Mata 2023.

Mu itangazo bagize bati “Umuntu wese watsindiye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga nk’uko bisanzwe yishyura anyuze ku rubuga rwa Irembo ari na ho azajya abonera kopi y’uruhushya rwe”.

Abafite uruhushya rw’agateganyo rusanzwe rugifite agaciro na bo bemerewe gusaba uru ruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ‘nta bundi bwishyu busabwe’.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ufite uru ruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ashobora kurwereka umupolisi ku rupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefoni igihe bibaye ngombwa.

Hari amakuru avuga ko iki cyemezo cyo gukora uruhushya rw’agateganyo rwo ku ikoranabuhanga cyaturutse ku bwinshi bw’abazikenera muri iyi minsi bagaragaraga aho zitangirwa, ku buryo n’igihe cyasabwaga ngo uwarutsindiye aruhabwe cyari cyariyongereyeho icyumweru, bikaba bitatu bivuye kuri bibiri.

Ibi byose bifitanye isano n’uko havuguruwe uburyo bwo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya burundu, aho kuri buri ntara n’Umujyi wa Kigali hari abapolisi bakoresha ibizamini.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *