Byari ibirori bihambaye ubwo hafungurwaga expo Dubai(AMAFOTO)

Imurika mpuzamahanga ryafunguwe i Dubai rigiye guhuriza hamwe ibihugu byo mu mpande z’Isi, rizabera mu nyubako idasanzwe ya miliyari 7$ yubatswe muri uyu mujyi.

Iyi Expo izabera,  ahantu hanini cyane hakubye kabiri ubuso bw’Umujyi wa Monaco wo mu Bufaransa kuko hari kuri hegitare 438 mu Mijyi ya Dubai na Abu Dhabi.

Iri murika rishingiye ku kwerekana amhirwe mu ishoramari ndetse mu ngeri zitandukanye za buri gihugu yaba mu bijyanye n’ubwubatsi, ibice nyaburanga n’ibindi. ikoreshwa ry’amashanyarazi ku mishinga imwe nimwe  mu kurengera ibidukikije nayo izaba imurikwa. Hari ibikorwa byinshi bizashimisha abazitabira iri murika binyuze muri gahunda yiswe Dubai Happiness Agenda.

Hateganyijwe ko Nibura ibihugu 192 byo hirya no hino ku Isi nibyo bizitabira iri murika. Buri gihugu cyagiye kigaragaza ibintu byihariye kizamurika. Nk’u Rwanda, biteganyijwe ko mu byo rugomba kuzerekana ari amahirwe y’ishoramari rufite.

ibirori bibereye ijisho byasusurukijwe n’abahanzi b’ingeri zinyuranye barimo nka Andrea Bocelli, Ellie Goulding n’abandi,nibyo byranze uyu muhango.

Robot zifite imikorere itandukanye zizamurikwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *