COVID-19: Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bahumurijwe

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Nyakanga 2021, abanyeshuri 254,678 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza aho byitezwe ko bazabisoza ku wa Gatatatu taliki ya 14 Nyakanga. Minisiteri y’Uburezi yamaze impungenge abatangiye gukora ibizamini bya Leta, basabwa gukora ikizamini batuje nubwo bagikoze mu bihe bidasanzwe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu banyeshuri batangiye ibizamini uyu munsi harimo 23 barimo kugororerwa muri Gereza y’abana ya Nyagatare.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yatangije ku mugaragaro Ibizamini bya Leta byatangiye uyu munsi ku wa 12 Nyakanga 2021 ku banyeshuri basoza amashuri abanza, ni umuhango wabereye ku Rwunge rw’Amashuri (GS) Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Minisitiri w’Uburezi yasabye abanyeshuri gukora batuje nta gihunga kugira ngo bazatsinde neza ibizamini no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19 igihe bari ku ishuri, bataha ndetse n’igihe bari mu miryango yabo.

Yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini banduye COVID-19 ari 57 mu Gihugu hose, ndetse bakaba bakoreye mu byumba byabo byihariye mu gihe no ku bandi banyeshuri muri rusange bakoze ibizamini bubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Yagize ati: “Abarwaye turabazi, tuzi n’amazina yabo, dukorana n’amashuri atandukanye n’inzego z’ibanze kugira ngo turebe niba nta bashya bajemo, niba nta bakize. Ni  ukuvuga uburyo bwihariye bwagiye ha handi wa mwana ari bukorere. Kugeza ejo twari dufite 57 mu gihugu hose ku buryo ushobora gusanga ibigo byinshi nta bahari. Gusa  nubwo hagira umwana ugira ikibazo haba  hari gukorana n’Ibigo Nderabuzima byegereye ishuri  ku buryo umwana yahita afashwa.”

Iki gikorwa kandi cyatangirijwe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange mu Karere ka Bugesera n’Umunyabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, ndetse no ku Rwunge rw’Amashuri rwa  Remera Catholique mu Karere ka Gasabo n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ICT na TVET Claudette Irere.

Twagirayezu yijeje Abanyarwanda ko nta mwana uzabuzwa amahirwe yo gukora ikizimani nubwo yaba agaragaza ubwandu bwa COVID-19 kuko hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha umwana ushobora kuba arwaye icyo cyorezo ariko atarembye ku buryo byamubuza gukora ikizamini.

Yakomeje asaba abana kwirinda icyo cyorezo, kukirinda bagenzi babo ndetse n’imiryango bavukamo. Na we yaboneyeho kwifuriza abanyeshuri amahirwe masa, abasaba no gukora ikizamini batuje ndetse bifitiye icyizere kuko ibyo bagiye kubazwa bigendanye n’ibyo bize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *