Didy d’Or wahoze akundana na Kimenyi Yves yambitswe impeta

Mujawamariya Aimé Diane wamamaye nka Didy d’Or wakanyujijeho mu rukundo na Kimenyi Yves yambitswe impeta na Rene Sebera bamaze iminsi bakundana.

Patronne Bébé iri akaba ari izina rimenyerewe akoresha kuri Instagram yagaragaje ko ku munsi w’abakundana t\riki 14 Gashyantare 2022 ari bwo yambitswe impeta ya fiançailles.

Mu magambo meza yaherekeje ifoto yashyizeho  y’ikiganza cyambaye impete yagize  ati “umunsi w’abakundana wagenze neza kuri njye.”

Ku rukuta rwa Istagram rwa Rene na we yashyizeho ikiganza cya Didy d’Or cyambaye impeta maze agira ati “bwa nyuma yavuze ngo yego”.

Uyu mukobwa Didy d’Or yamenyekanye cyane mu mpera za 2018 ubwo yari mu rukundo na Kimenyi Yves icyo gihe wari umunyezamu wa APR FC,muri 2019 uyu mukobwa ufite umwana umwe, yaje gutandukana na Kimenyi Yves ndetse asa nucecetse ntiyongera kuvugwa cyane, yongeye kugaruka yerekana ko yamaze kwambikwa impeta ya fiançailles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *