Dore aho Noheli n’itariki 25 Ukuboza byakomotse

Abantu benshi ku isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse, icyakora Padiri Ndagijimana Theogene wiga Amategeko ya Kiliziya i Roma, arawusobanura byimbitse.

Noheli ni izina rituruka ku ijambo ry’Igifaransa ’Noël’ naryo ryaturutse ku ijambo ry’Ikilatini ‘Natalis’ bisobanuye Ukuvuka.

Padiri Ndagijimana asobanura ko Noheli ku mukirisitu bidasobanuye kuvuka gusa, ati: “bisobanuye kuvuka ku Mukiza no kwigira umuntu kw’Imana. Uko kwigira umuntu kw’Imana ni ukwizihiza Imana yigize agahinja ndetse ikemera no kuvukira mu kiraro”.

Asobanura impamvu umunsi w’ivuka rya Yezu wizihizwa ku itariki 25 Ukuboza, Padiri Ndagijimana agira ati “Nubwo atariho neza itariki yaturutse ariko byenda kwegerana kuko kwizihiza Noheli tariki 25, byaturutse ku munsi w’abapagani wizihizwaga mu muco w’Abaromani witwaga ‘Dies Natalis Solis Invicti’, mu Kinyarwanda bivuze ngo izuka ry’izuba ridatsindwa”.

Ati “Mu gihe cy’ubukonje abantu basengaga izuba ubwo bari batarasobanukirwa Imana, bafataga Izuba nk’igitangaza kuko ryatumaga basubirana ubuzima bakava mu gihe cy’ubukonje. Bo batangiraga kwizihiza uwo munsi bahereye tariki 17 kugeza 21 Ukuboza. Icyo gihe Umwami witwaga OLoriane yahisemo kwegeranya iyo minsi yose kugira ngo yizihirizwe rimwe, bafata itariki 25 Ukuboza”.

Asobanura ko gufata umunsi wizihizwaga n’abapagani batazi Imana bakawuhuza n’umunsi mukuru wizihizwaho ivuka ry’Umukiza byaturutse ku kuba Imana mbere y’uko iza kuvukira mu isi, yabanje gutegura abana bayo, ivuka ari Umwami w’amahoro, ibyishimo, umucyo n’ubuzima.

Avuga ko umukirisitu nyawe adakwiye kwibaza impamvu Noheli yizihizwa tariki 25, ahubwo akwiye kwibaza ku by’umweru bine bibanziriza iyo tariki kuko ariho higishwa amasomo ategura ivuka rya Yezu.

Padiri Ndagijimana yongeraho ko Noheli yatangiye kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu kinyejana cya 2 atari tariki 25, nyuma uza kwizihizwa tariki 25 mu kinyejana cya 4 hagati 330 na 350, Papa Libẻre aza kuwushyira tariki 25 mu mwaka wa 354 i Roma, ugenda ukwira ku isi mu bihe bitandukanye.

Avuga kandi ko abapagani kera bizihizaga Urumuri bikagira n’aho bihurira ku bakirisitu Gatolika, kuko bemera ko abagiye kureba umwana Yezu wavutse bayobowe n’Inyenyeri bivuze ko n’ubwo bari abapagani ariko Urumuri rusobanuye byinshi no mu buzima bwa muntu.

Miryango y'isi yose, nimugire Noheli Nziza ♢ Catholique Rwanda - YouTube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *