Dore uburyo 10 bwo kwereka umukunzi wawe ko umukunda udakoresheje amafaranga menshi ku munsi wa St Valentin

Harabura amasaha macye kugira ngo umunsi mpuzamahanga w’abakundana wa St.Valentin ube. Menya ibyo wakorera umukunzi wawe kandi bitagutwaye amafaranga menshi, dore ko abantu benshi bazi ko kwizihiza uyu munsi bisaba agatubutse nyamara siko biri.

Abantu benshi batinya kwizihiza umunsi wa St. Valentin, kuko baba bazi ko bitwara amafaranga kandi ntayo bafite. Ibi si ukuri kuko wawizihizanya n’umukunzi wawe mukanyurwa, bitabasabye gusohora amafaranga menshi yabasiga mu bukene.

Dore uburyo 10 wabwira umukunzi ko umukunda kandi nta faranga na rimwe utanze cyangwa se utanze make, igihe bibaye ngombwa ko umwereka ko umukunda ariko washiriwe:

1. Indirimbo

Shaka indirimbo uzi ko uwo ukunda akunda kumva maze uyimwoherereze, haba kuri CD, kaseti (tape) cyangwa kuri e-mail, niba mutari kumwe. Niba ahari uyishyiremo muyumvane, cyangwa se munayiririmbane.

2. Indabyo zo mu busitani

Niba wari ufite impungenge z’uko utabona ubushobozi bwo kugurira umukunzi wawe amaroza kuko wenda ahenze cyane, burya nta muntu wavuze ko ugomba gutanga amaroza. Ushobora no gutanga izindi ndabyo wakura nko mu busitani bw’aho uba, cyangwa se ukanazigura kuko hari izihendutse cyane kuko burya indabyo zisanzwe nazo zishimisha nk’izo umuntu aba yaguze. Si ngombwa kandi ko uzohereza ku ya 14 Gashyantare kuko atari itegeko; uzibonye na mbere ho gato cyangwa nyuma nabyo ni byiza.

3. Ikorere ubwawe impano aho kuzigura

Ibintu nka chocola, gateaux n’ibindi bigurwa abantu bakunda gutanga nk’impano kuri St Valentin usanga bihenze, nyamara kubyikorera bishoboka. Ushobora rero gusoma uko ibi bintu bikorwa, ubundi ukagura ibikoreshoM ukabyikorera utanze amafaranga make cyane.

Ibi kandi ngo bishimisha uwo ukunda cyane, kuko abona ko wafashe umwanya wawe ukamukorera impano uko ubishoboye. Ibi ariko si ibintu ukora imburagihe ahubwo ni byiza ko ubitangira hakiri kare, kuko uba utabimenyereye kugira ngo hato utavaho ubyica.

4. Impano isanzwe nayo igaragaza urukundo

Uretse ibyo amatangazo avuga mu rwego rwo gukurura abaguzi, burya za diamand cyangwa se ibindi bintu bihenze ntabwo ari byo bituma uwo ukunda akwihebera.

Fata amafaranga ufite ubundi umugurire nk’udukomo, amaherena, cyangwa se impeta iri ku giciro ushoboye. Burya nabyo biramushimisha cyane.

5. Saint Valentin ushobora kuyizihiza umunsi uwo ariwo wose

Uretse ko hafi isi yose iwizihiza ku ya 14 Gashyantare, nta tegeko ririho ritegeka kwizihiza umunsi w’abakundana kuri uwo munsi. Bitewe n’ubushobozi ndetse n’umwanya, ushobora kwizihiza uyu munsi icyumweru mbere cyangwa se icyumweru nyuma y’iyi tariki.

6. Gutanga amafaranga menshi ku tuntu duto bishobora gutuma wicuza

Impano y’umunsi wa Saint Valentin igomba kuba koko ari impano ureba ukabona ko uyiguhaye akubwira ati: “Nkwitayeho kurusha bose”. Ushobora kumutunguza iyi mpano ari ku kazi, wambaye imyenda yawe myiza; ibi bizamushimisha cyane.

Fata ifoto yanyu mwembi mukunda ubundi uyikoreshe ku buryo igaragara neza, ubundi
uyishyire nko muri cadre (frame) ubundi uyimuhe. Ibi bizamushimisha cyane. Hari abishima cyane ubahaye ikintu gito kandi gisanzwe, nk’umugati wa sandwich.

7. Urukundo rwanyu ntabwo ruzapfa, shaka rero akantu kazahoraho mu gihe mukiriho

Niba ufashe umwanya wawe ugashushanya ikarita uko ubishoboye n’intoki zawe, bizashimisha cyane uwo ukunda kurusha uko wajya mu isoko ukagura carte postal maze ukandikaho interuro nke. Niba ufite amabara nayo uyakoreshe, kugira ngo agashushanyo kawe karusheho kugaragara neza.

8. Mwigumire mu rugo mwirebere filime

Benshi barasohoka, namwe mushobora kuba mwarasohotse inshuro zitari nke. Niba uyu munsi mudafite ubushobozi bwo kuba mwasohoka, ntabwo ijuru riguye. Kubera akazi ntabwo ukunda kumarana igihe n’umukunzi wawe. Uyu munsi rero kora ikidasanzwe ubundi wirirwane n’uwo ukunda, wenda munirebere filime mwembi.

9. Ihitiremo akandi kantu mwakora

Burya nta gikorwa cy’urukundo cyaruta gushaka ikintu gishya mwakora mwembi, kandi nta mafaranga mutanze. Urugero, ushobora kureba ahantu habereye ibirori kwinjira ari ubuntu, ubundi muhagere. Nabyo birashimisha.

10. Gusomana ku buryo budasanzwe no guhoberana nabyo biba bikenewe kuri uyu munsi

Ushobora gusoma umukunzi wawe mu buryo bwinshi butandukanye kandi utari usanzwe ukoresha, mu gihe wabaga uri kumusoma. Urugero: niba wamusomaga ku munwa gusa uhindure umusome no ku ntoki cyangwa ahandi hose ushaka ku mubiri we, kandi numuhobera ubikore ku buryo abyumva ntibibe bya bindi byo
kumuhobera usa n’umwikiza.

Guhobera umuntu ntibigurwa mu iduka kandi ntibinasaba ingufu nyinshi, muhobere ku buryo azahora abikwishyuza ati “mpobera nk’uko wampobeye kuri Saint
valentin”. Niba uri kumuhobera uzanibuke kandi kumubwira amagambo meza y’urukundo, ya yandi amuryohera mu matwi akumva wakomeza ukayamubwira.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *