Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera

Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’ubutabera asimbuye Busingye Johnston wari uri kuri iyi mirimo,ni  mu gihe yari Perezida wa kane w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) aho yagaragaje uruhare rukomeye mu kwimakaza uruhare rw’urukiko guharanira ko amategeko ya EAC yubahirizwa hagendewe ku masezerano ibihugu biwugize byasinyanye.

Mu mwaka wa 2013 muri Gushyingo , Abakuru b’Ibihugu bya EAC bamugize Umucamanza w’Urugereko rw’Ubujurire muri EACJ nyuma aza no kugirwa Perezida w’urwo rukiko guhera muri Kamena 2014, aho yagombaga kuyobora manda y’imyaka 7 kugeza mu mwaka wa 2021.

Dr.Ugirashebuja mbere yo kugirwa Perezida wa EACJ,  yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, umunyamuryango w’Inama Yisumbuye y’Ubutabera, Umunyamuryango w’Inama y’Ikirenga y’Abashinjacyaha.

Indi mirimo yakoze nuko yabaye Umwarimu Mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, aba umwe mu bagize impuguke zigaga ku mpungege zagaragazwaga kuri EAC mu ruhando rwa Poritiki, Umujyanama mu by’Amategeko w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA) n’Umujyanama wa Komisiyo yashyiriweho kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ni impuguke n’umujyanama mu mategeko haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ndetse yanditse n’ibitabo bitandukanye ku mategeko.

Yatanze amasomo n’ibiganiro muri Kaminuza ya Edinburgh, Kaminuza ya Dar es Salaam, mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda n’ahandi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *