Gen Jamus KABAREBE na Gen FRED IBINGIRA bahawe kujya mu kiruhuko kizabukuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2023, hasohotse itangazo rya RDF mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bakuru 12 harimo aba Generali 2 aribo GEN            JAMES KABAREBE   ndetse na GEN   FRED IBINGIRA  .

Si aba bagenerali gusa kuko urutonde rwabagiye mu kiruhuko kizabakuru ruriho LT GEN         CHARLES KAYONGA  ,LT GEN   FRANK MUSHYO KAMANZI ,MAJ GEN   MARTIN NZARAMBA,     MAJ GEN   ERIC MUROKORE  ,MAJ GEN   AUGUSTIN TURAGARA ,MAJ GEN   CHARLES KARAMBA  ,MAJ GEN   ALBERT MURASIRA  ,BRIG GEN CHRIS MURARI,BRIG GEN DIDACE NDAHIRO,BRIG GEN  EMMANUEL NDAHIRO.

Iri tangazo rije nyuma yirindi ryazmuye abasirikare bakuru mu ntera,bigaragaza impinduka mu ingabo z’u Rwanda.

Aba basirikare bazamuwe bamwe bamwe bavuye  ku ipeti rya Lieutenant Colonel bahabwa irya Colonel mu gihe abandi bahawe ubuyobozi mu nzego zinyuranye z’Igisirikare cy’u Rwanda.

Mu bahawe kuyobora inzego zitandukanye muri RDF, Gen Maj Emmy Ruvusha yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Gen Maj Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni mu gihe Gen Maj Eugene Nkubito yahawe kuyobora Diviziyo ya Gatatu mu Ngabo z’u Rwanda. Yari amaze umwaka ari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Brig Gen Pascal Muhizi yahawe kuyobora Diviziyo ya Kabiri. Nawe yigeze kuba Umuyobozi w’Ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda zagiye bwa mbere muri Mozambique.

Brig Gen Vincent Gatama yahawe kuyobora Diviziyo ya Kane. Uyu musirikare yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye.

Ni mu gihe kandi Brig Gen Frank Mutembe ukubutse muri Mozambique aho yari akuriye ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda yahawe kuyobora Diviziyo ishinzwe ibikorwa mu Gisirikare cy’u Rwanda naho Brig Gen Andrew Nyamvumba wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba yahawe kuyobora Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama.

Abahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel, ni Joseph Mwesigye, Simba Kinesha, Egide Ndayizeye, William Ryarasa, Sam Rwasanyi, Issa Senono, Thadee Nzeyimana, Alphonse Safari, Fidele Butare na Emmanuel Nyirihirwe.

Image

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *