Irebere umutoma udasanzwe Agasaro Nadia umugore wa Riderman yamuteye

Gatsinzi Emery(Riderman) ni umuraperi w’ikimenyebose mu rwanda kuko ibikorwa bye muri muzika birivugira,uyu mugbao afite amateka akomeye mu jyana ya Hip Pop mu Rwanda kuko yagiye anatwara ibikombe bitandukanye,aho yanatwaye igikombe cy’irushanwa rikuru ryabayeho mu muziki mu mateka y’u Rwanda ryitwa Guma Guma Superstar mu mwaka wa 2013.

Uyu mugabo w’ibigwi n’amateka mu muziki w’u Rwanda ,mu 2015 akaba yarashakanye n Agasaro Nadia aho Tariki 16 Kanama 2015 umu raperi Riderman yakoze ubukwe na Nadia Farid winjiye mu buzima bw’uyu muraperi agahita aba umugorewe byemewe n’amategeko kuri ubu bakaba bamaze imyaka 6 babanye nk’umugore n’umugabo kandi bakaba babanye neza nk’uko babitangaza. Kuri ubu aba bombi bafite umugisha w’abana batatu barimo impanga z’abakobwa babiri

Agasaro Nadia yashimagije Riderman agaragaza ko ari umugabo udasanzwe .|. Murakaza neza !

Uyu mugore Agasaro Nadia Farid mu butumwa bwuzuye amarangamutima n’urukundo rwinshi yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram abuherekeresheje ifoto, yatatse umugabo we Gatsinzi Emery (Riderman) amushimira igihe amaranye nawe we cyose amuha urukundo rutagereranywa. Muri ubwo butumwa yasabye Imana ikintu gikomeye cy’uko yazamuha kurambana n’umugabo we ndetse ko ashimangira ko azakomeza kumukunda urudasaza kuko nawe yamukunze urudasanzwe

yagize ati”imyaka ibaye itandatu tubaye umwe imbere y’imana n’abantu,ibaye itandatu umpa urukundo rudasanzwe,birahebuje kukugira nshuti magara nkunda,Imana yabumbiye umunezero wanjye wose muri wowe maze igihe kigeze ihuza inzira zacu muburyo bwayo dore ko ikora ukwayo,reka nyishimire kuko yankabirije inzozi zanye muri wowe, Imana izaduhe kuzarambana kugeza twuzukuruje,nzagugukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe.”

Uyu mutoma uhambaye yawucishize kurukuta rwe rwa Istagram

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *