Kaminuza y’u Rwanda igiye gutangiza amasomo yo gukanika indege

Iniverisite nkuru y’u Rwanda “UR”umwaka utaha w’amashuri yatangaje ko ingiye gutangiza amasomo arebana n’byindege aho igiye kujya yigisha amasomo ajyanye n’imikorere y’indege azwi nka Aeronautics na Aerospace yaba mu buryo ikora, uburyo yubatswe ndetse n’uko yakanikwa mu gihe yagize ikibazo cya tekinike.

Iyi iniverisite itangaza ko mu mwaka wa 2021/2022 bazatangiza aya masomo cyane ko bamze kwegeranya ibisabwa byose kugirango aya masomo atangire.Batangaza kandi ko bizabanzwa kwemezwa  n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).

Gatare Ignace Umuyobozi w’Ishami rya Siyansi n’Ikorabuhanga (SCT) yagize ati”Yagize ati “Hari amasomo ya siyansi twari dusanzwe dufite, twahisemo kongeramo aya tugendeye ku mihindagurikire y’isoko ry’umurimo ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ibijyanye n’indege haba mu Rwanda no hanze.”

Kent State University Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika niyo izabafasha kongera ubumenyi mubijyanye no gutanga aya masomo.

yakomeje atangaza kandi ko amafranga azajya yishyurwa azatangwaza nyuma yuko HEC yamaze gutanga uburenganzira bwo gutangiza aya masomo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *