Kenya: William Ruto ari imbere mu majwi amaze kubarurwa

William Ruto usanzwe ari Visi Perezida akaba ari umwanya amazeho igihe kinini, ari guhabwa amahirwe yo kuba yatsinda amatora  nkuko amajwi amaze kubarurwa abigaragaza kuko kugeza ubu  ari imbere ya Raila Odinga bahanganye .

Aya matoro y’ugomba gusimbura Huru Kenyatta yatangiye ku munsi wejo saa kumi n’ebyiri za mugitondo aho yasojwe sa kimi n’imwe z’umugoroba.

Kugeza ubu amajwi amaze kubarurwa ni miliyoni 1,3 muri miliyoni 22 z’abiyandikishije kuri lisiti y’itora. Abakozi ba Komisiyo y’Amatora baraye ijoro, babarura ijwi rimwe ku rindi ku buryo hamwe na hamwe bifashishaga amatara ya petelori.

William usanzwe ari mu ishyaka rya United Democratic Alliance  ari imbere n’amajwi 50,83% bingana n’abantu 681.740 mu gihe Raila Odinga afite 48,54% bingana n’abantu 651.106 bamutoye.

Mu bandi bakandida harimo George Wajackoyah afite 0,42% bingana n’abantu 5.608 mu gihe David Waihiga afite 0,21% bingana na 2.857.

Kugira ngo umuntu atorerwe umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni uko aba afite nibura amajwi 50% wongeyeho ijwi rimwe. Iyo ntawe uyagejeje, haba icyiciro cya kabiri.

Abanyakenya muri rusange bari kwifuza ko aya matora yarangira mu mahoro ataranzwe n’imvururu nkuko byagiye biba mu bihe byahise.

Kenya's Ruto: '[I] will accept the outcome of the election whichever way it  goes'Wlliam Ruto umukandida uri guhabwa amahirwe yo gutsindira kuyobora Kenya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *