Kigali: Pasiteri wo mu Itorero Inkuru Nziza aracyekwaho gusambanya umwana.

Pasiteri Nkurikiye Emmanuel wo mu Itorero Inkuru Nziza aracyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Tariki ya  13 Nyakanga 2021, nibwo Pasiteri Nkurikiye Emmanuel w’imyaka 60 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na nyina w’umwana w’imyaka 12 y’amavuko  bicyekwa ko yasambanyije.

Umwe mubo mu muryango wa Nkurikiye yavuze ko ibyo acyekwaho bishingiye ku bwumvikane bucye yari afitanye n’Umuyobozi w’ISIBO (Mutwarasibo).

Yagize ati: “Mu minsi ishize pasiteri yabwiye umugore uyobora ISIBO dutuyemo ko umwana we w’umukobwa afite imyitwarire idahwitse, amusaba kujya amuba hafi akamuganiriza. Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha’ RIB’ Dr Murangira B.​Thierry, yavuze ko Pasiteri Nkurikiye ari mu maboko ya RIBA Station ya Nyarugenge.Yagize ati “Ikirego cyarakiriwe, uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 12.

Umwana avuga ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka. Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.”

Ku bivugwa ko Pasiteri yari afitanye amakimbirane n’abo mu muryango w’uyu mwana, Dr. Murangira avuga ko iperereza kubyo Pasiteri ashinjwa rikomeje.Ati “Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.”

Icyo Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza ribivugaho

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal, yatubwiye ko iby’iyi nkuru atarabimenya neza. Yagize ati “Sindabimenya neza, ntegereje umwana we ngo aze ambwire uko bimeze, ariko natwe turaza kujya kubaza uko bimeze muri RIB.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Pasiteri Nkurikiye nta Torero yayoboraga nkuko inkuru ya INKANGA ikomeza ibivuga.

Ati: ”Ni pasiteri uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasengeraga mu Itorero rya Nyarugenge, ariko nta torero yayoboraga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *