Nyuma yo kwikanga igiterero ingabo z’u Burundi ziryamiye amajanja.

Tariki 11 Nzeri Kuri uyu wa Gatandatu,mu masaha ya nyuma ya saa sita ku mupaka wa Rugombo uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagaragaye urujya n’uruza rudasanzwe rw’abasirikare, abapolisi ndetse n’Imbonerakure bivugwa ko bari bikwije ibirwanisho kuva hasi kugeza hejuru, nyuma yo guhabwa amakuru ko inyeshyamba z’Abarundi ziri muri Congo zaba zitegura gutera.

Byatangajwe  ko udusozi twa Kagazi na Rusiga muri Komini Rugombo, ndetse n’udusozi twa Ruhagarika, Gasenyi, Kaburantwa na Nyamitanga muri Komini Buganda mu Ntara ya Cibitoke, twarunzweho ingabo nyinshi.

Igisirikare cy’u Burundi,kiravuga ko ibi byose byatewe n’amakuru yakiriwe avuga kugerageza gucengera kw’imitwe y’inyeshyamba zituruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru ngo akaba yatanzwe n’abaturage bo mu misozi miremire ya Lemera na gahanda, mu kibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira. Umwe mu bashinzwe umutekano muri Cibitoke yagize ati “ Birasa nk’aho inyeshyamba z’Abarundi zitegura gutera u Burundi. Ni yo mpamvu twaryamiye amajanja tugasanga bikwiye gukaza umutekano ku mupaka,”

Komanda w’ikigo cya gisirikare cya Cibitoke ndetse na Komiseri wa polisi muri iyi ntara barahumuriza abaturage bavuga ko ari akazi gasanzwe barimo, ariko bagasaba abaturage gutunga agatoki mu gihe babaona umuntu badashira amakenga muri ibi bice

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *