Perezinda Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida wa Repubulika yageze mu gihugu cy’u Burundi agiye kwitabira inama idasanzwe yibanda ku kibazo cy’umutekano muri Kongo Kinshasa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze kibuga cy’indege cyitiriwe Merchior Ndadadaye nyuma y’uko bagenzi be Samilu Saluhu Hassan wa Tanzania na William Ruto Perezida wa Kenya bari bamaze kuhagera.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege Perezida Paul Kagame, yerekeje ku biro by’umukuru w’Igihugu cy’u Burundi “Ntare Rushatsi House”, ahabera inama ya 20 y’abakuru n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC.

Ibinyamakuru byo mu karere k’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East Africa community) ndetse n’ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko iyo nama yatumijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni inama igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Iyo nama biteganyijwe ko yitabirirwa n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba uretse.

Perezida wa Sudani y’Epfo utashoboye kuboneka kubera uruzinduko Nyiributungane Papa Francis
yagiriye mu gihugu cye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *