Rwamagana: Umukozi w’umurenge yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 210 Frw

Umukozi ushinzwe imicungire y’ubutaka mu Murenge wa Nzige uherereye mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira indonke ingana n’ibihumbi 210 Frw yari ahawe n’abaturage babiri kugira ngo abafashe muri serivisi y’ihererekanya butaka ku bazungura.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu mugabo w’imyaka 47 ngo yabanje kubeshya abaturage babiri ko hari uburyo bashobora kwiyandikaho ubutaka bw’izungura, umuturage umwe ngo yamwatse ibihumbi 30 Frw undi amwaka ibihumbi 180 Frw.

Uretse ibi byaha uyu mugabo ngo anakurikiranyweho inyandiko mpimbano ngo kuko yatanze impapuro z’izungura zitariho umukono w’umuyobozi ubifite mu nshingano, abaturage benshi ngo bari bamaze igihe batanga amakuru kuri uyu mugabo ko akunda kubaka ruswa, abenshi bakaba babwiye ubuyobozi ko biteguye no gutanga amakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo kuri ubu ari mu maboko ya RIB ari nayo iri gukora iperereza, asaba abaturage kwirinda gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru ku bantu bayibaka ngo kuko ari icyaha inzego zose zahagurukiye.

Yagize ati “Abashaka kwaka ruswa nababwira ngo basubize amerwe mu isaho kuko mu Rwanda icyitwa ruswa kirakomeye cyane ku buryo kitihanganirwa cyane cyane ko kiri mu byaha bidasaza, nagira inama uwo ariwe wese watekereza kurya ruswa cyangwa kuyishaka mu buryo ubwo aribwo bwose ko atazigera ayirya ngo acike inzego z’ubuyobozi.”

Yavuze ko kuri ubu inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano basigaye bakorana bya hafi ngo kuburyo umuyobozi ugerageje kwaka ruswa umuturage ngo abikora ahita acakirwa ubundi akabihanirwa ngo kuko icyaha cya ruswa kitihanganirwa.

Src:Igihe

Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *