Safari George,urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 yagateganyo.

Nyuma yuko Safari George agaragaye mu mashusho arwana na Dasso ndetse yamunize,aho iyi nkuru yabaye iciro ry’imigani hose  kumbuga nkoranyambaga,ubu urukiko rwibanze rwa Nyagatare rwategetse ko afungwa iminsi 30 yagateganyo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, nibwo iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa Kabiri tariki 07 Nzeli 2021.Umucamanza yavuze ko kubera impamvu zikomeye zigize icyaha zagaragarijwe urukiko, Safari George ataburana ari hanze kuko ashobora gutoroka ubutabera.

George Safari aregwa icyaha kimwe ari cyo cyo gukubita no kubangamira abayobozi mu nzego z’ibanze barimo kuzuza inshingano zabo.Safari yireguye ahakana icyaha aregwa avuga ko atigeze agambirira kurwana n’abayobozi ahubwo ibyabaye kwari ukwirwanaho.

Urukiko kandi rwavuze ko Safari yemerewe kujurira bitarenze iminsi itanu iri somwa ribaye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *