Toyota Land Cruiser V8 zabuze ku isoko

Uruganda rukomeye ku Isi rukora imodoka ruzwi nka Toyota, rwamenyesheje abatumije imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 bo mu Buyapani, bazategereza imyaka igera kuri itanu kugira ngo imodoka batumije zibagereho.

Toyota yatangaje ko kubura ku isoko kw’imodoka za Land Cruiser V8 ntaho bihuriye no kubura kw’ibyuma byifashishwa mu gukora imodoka cyangwa se ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Icyakora, uru ruganda rwatangaje ko ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rurebe ko imodoka zatumijwe zaboneka mbere y’iyo myaka ine cyangwa itanu.

Umwaka ushize Toyota yari yatangaje ko igiye kugabanya ingano y’imodoka ikora ku mwaka kubera kubura kw’ibikoresho byifashishwa mu gukora imodoka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 igura 84.757$ ahwanye na miliyoni zisaga 88 Frw.

Toyota yatangijwe na Kiichiro Toyoda ku itariki ya 28 kanama 1937. Imodoka ya Toyota Land Cruiser yagiye bwa mbere ku isoko mu 1951, ni nayo modoka ya mbere igurishwa cyane n’uru ruganda rwa Toyota.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *