Uganda yanyomoje ko umwanditsi ‘watutse’ Museveni yahungiye mu Rwanda

Mu gihe urugedo rwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda rukomeje kugana mu nzira nziza, hari bamwe mu bari bafite inyungu mu gushyamirana kw’ibihugu byombi bakomeje gushyigikira amakuru y’ibinyoma bagamije guhembera umwuka mubi n’urwango rushingiye ku bihuha.

Igihuha gishya cyadutse ku wa Gatatu taliki ya 9 Gashyantare, nyuma y’aho umusore w’umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamategeko Kakwenza Rukirabashaija byatangajwe ko yahunze Igihugu mu gihe yari ategerejwe imbere y’ubutabera ku wa 23 Werurwe 2022.

Nyuma y’amakuru yatangajwe ko Kakwenza yahunze Igihugu, byatangiye gukwirakwizwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu Rwanda, binavugwa ko hari umwe mu bayobozi b’umuryango wita ku mpunzi wemeje ayo makuru.

Lt. Gen Kainerugaba Muhoozi, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umuhungu w’imfura akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yanyomoje ibyo bihuha nyuma yo kwivuganira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 9 Gashyantare, Lt. Gen Kainerugaba yavuze ko uwo muhungu bivugwa  ko yahungiye mu Rwanda ari ukubeshya nyuma yo kubona amakuru yizewe.

Lt. Gen Kainerugaba yananyomoje ibyavuzwe n’uwo musore w’imyaka 33, abenshi bashinja kuba yijandika mu gusebanya ashakisha kumenyekana, wamubeshyeye ko yamwijeje akazi naramuka avuye muri gereza ntavuge ibijyanye n’ihohoterwa yakorewe.

Lt. Gen Muhoozi yagize ati: “Uyu muhungu bavuga ko yakubiswe simuzi! Sinigeze mwumva mbere hose kugeza igihe itangazamakuru ritangiye kumuvugaho. Sinigeze mpura na we kandi nta n’ubwo mbikeneye rwose. Mu kanya navuganye na Perezida Paul Kagame avuga ko ntawe uri mu Rwanda!”

Uyu mwanditsi w’ibitabo birimo inkuru z’impimbano ariko ziganisha ku bibaho muri sosiyete (novelist) yafunzwe nyuma ya Noheri y’umwaka ushize wa 2021 akurikiranyweho gutangaza ubutumwa busebanya bwatumye imiryango mpuzamahanga isaba ko hakorwa iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Uyu musore yaje kurekurwa by’agateganyo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, hanyuma mu mpera z’icyumweru gishize ahita ajya kuri televiziyo yerekana ibikomere n’imibyimba yo ku mubiri yakuye muri gereza avuga ko yatoterezwagamo.

Kakwenza yafashwe nyuma yo gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bujora Perezida Museveni n’umuhungu we Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba mu magambo akarishye abenshi banavugaga ko yuzuyemo gutukana no gusebanya.

Lt Gen Kainerugaba yavuze ko yamenye Kakwenza igihe yari atangiye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru

Nubwo igitabo “The Greedy Barbarian”  yanditse mu 2020 kivuga ku buzima bw’umuntu utarabayeho witwa Kaibanda wabaye umuyobozi mu gihugu kitabayeho, hamwe n’ikindi yise “Banana Republic: Where Writing is Treasonous“, bamwe bagiye bagereranya ibyanditswemo n’ibibera muri Uganda ari na bwo yatangiye kuvugwa cyane, nyuma akaba yarahawe igihembo mpuzamahanga kigenerwa abanditsi barenganyirijwe kuvuga ukuri kw’ibyo babona (2021 PEN Pinter Prize).

Umubano w’u Rwanda na Uganda urasubira mu buryo

Izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda hari benshi utashoboraga gushimisha, harimo n’abagiye bihisha inyuma yo kutumvikana kw’ibihugu byombi bakisuganyiriza kugaba ibitero no guteza umutekano muke mu Rwanda.

Imwe mu mitwe y’iterabwoba yakunze kuvugwa cyane muri icyo Gihugu, ndetse mu myaka yashize byanagiye bitangazwa ko yagiye ibona ubufasha butandukanye bwanatumye bamwe mu Banyarwanda badafitanye ikibazo n’Igihugu cyabo bahohoterwa muri icyo Gihugu gifitanye n’u Rwanda amateka maremare.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko inzitizi zatumaga u Rwanda na Uganda bitabana neza zikomeje kugenza zikurwaho ati: “Ubu rero umupaka [wa Gatuna] twarawufunguye, muri Uganda na ho hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana mu nzira za nzitizi cyangwa bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Biragaragara, turabikurikiranira hafi, turabiganira na bo, ndibwira ko na byo turi mu nzira nziza.”

Ni nyuma yo kugaragaza zimwe mu mpamvu zatumye umupaka wa Gatuna ufungwa nyuma y’imyaka igera kuri itatu wari umaze ufunzwe, zarimo no kuba Abanyarwanda bagiye guhaha cyangwa gukora muri icyo Gihugu bahohoterwa, bagahigwa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Perezida Kagame ati: “[…] Ubundi ibyo gutata najyaga mbyumva, hari icyo mbizi ho gito. Ariko gutata ukohereza Abanyarwanda bose, ukohereza abantu magana, igihumbi, ukohereza n’abana n’abakecuru n’abandi, ikiguzi cyabyo ntabwo nzi ko cyangana n’icyo waba ushaka muri uko gutata. Waba uri umuswa ukabije.”

Yakomeje avuga ko wasangaga Abanyarwanda bahigwa ari abitwara nk’Abanyarwanda, bumva ko nta kibazo bafitanye n’u Rwanda. Ariko uwaba afitanye ikibazo n’u Rwanda yafatwaga neza ndetse akanitwa impunzi.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko indi mpamvu irimo abarwanyi ba RUD-Urunana agabye ibitero mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze taliki ya 6 Ukwakira 2019, abarokotse nyuma yo kotswa igitutu bagahungira muri Uganda.

Icyo gihe ngo Uganda yavuze ko yabataye muri yombi ariko yari yabakiriye. Perezida Kagame ati: “[…] hanyuma tugiye kumva twumva ngo bageze muri Congo aho basubiye ni ho bari baturutse… Twababwiye rero ko twe nta kiruta ko twabana neza kuruta ko bashyigikira cyangwa bakora ibintu bitagira icyo bibagezaho, kuko abo bose mujya mwumva, ari abari hano, ari abari hanze, niba bumvaga na bo umuntu abibabwiye kenshi, nta kintu na kimwe bashobora kugeraho. Icyo bageraho ni iminsi yabo ibaze gusa bagenda begera nta kindi.”

Kuri ubu umupaka wa Gatuna wafunguwe mu buryo bujyanye no kwirinda COVID-19 taliki ya 31 Mutarama 2022. Abayobozi b’u Rwanda n’aba Uganda biyemeje kumvikana ku birebana n’iby’ubuzima kugira ngo gufungura umupaka bitazaba intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bw’icyorezo mu bihugu byombi.

Uganda yanyomoje ko umwanditsi ‘watutse’ Museveni yahungiye mu Rwanda

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *