Uwicyeza Pamella yatatse amagambo asize umunyu umugabo we The Ben ku isabukuru ye y’amavuko

Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben, yamuteye imitoma ku isabukuru ye amubwira ko ari cyo kintu cyiza cyamubayeho mu buzima kandi ko azamukunda iteka.

Kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nyarwanda nka The Ben ari kwizihiza isabukuru ye. Abantu b’ingeri zitandukanye bamwifurije ibyiza bitandukanye ku munsi we.

Mu babimwifurije harimo na Uwicyeza Pamella umugore we, basezeranye imbere y’amategeko ku wa 31 Kanama 2022, mu Murenge wa Kimihurura mu Kkarere ka Gasabo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho yabo bombi, ayaherekesha amagambo amubwira ko ari uw’agaciro kandi ko azamukunda kugeza ku mpera z’ibihe.

Ati “Isabukuru nziza mukunzi, ni wowe kintu cyiza cyambayeho. Ndagukunda birenze uko ubitekereza.”

Mu 2019 nibwo mu Rwanda hatangiye kumvikana inkuru z’urukundo rw’aba bombi. Babihamije mu Ukwakira 2021, ubwo The Ben yambikaga impeta Uwicyeza Pamella amusaba ko yazamubera umugore. Baza kubishimangira ku wa 31 Kanama 2022, basezerana imbere y’amategeko.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *