Kigali: Gasabo haravugwa umugabo wishe umugore we amukubise isuka , ashatse kwiyahura abaturage baramufata

Mu karere ka Gasabo haravugwa umugabo witwa Ntamavukiro Joseph utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, wakubise isuka umugore we Habiyambere Vinantie amuhoye ibihumbi 10,000 Frw ahita amwica.
kuri ubu uyu mugabo ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akaba yemera ko ari we wishe umugore we mu ijoro ryo ku ya 03 Ukwakira 2021.
Ntamavukiro avuga ko imbarutso yo kwivugana umugore we ari amafaranga ibihumbi 10,000 Frw yari yahaye nyakwigendera nyuma ayamubajije amubwira ko yayahaye umukobwa we bituma bazamura intonganya n’ubundi bari bamazemo iminsi.

Ntamavukiro yagize ati: ‘’Twapfuye amafaranga ibihumbi icumi ariko hari andi yari abitse ariko simenye irengero ryayo’’. Ayo yakoreraga yose sinamenyaga aho ayerekeza.
Amakuru BTN TV yamenyeye aho aya mahano yabereye nuko uyu mugabo akimara gukora kwivugana umugore we yashatse no gutema umwe mu bana be ndetse no kwishyira mu mugozi ashaka kwiyahura ariko abaturage bamubera ibamba.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma naho abana babo bajyanwa kwa musaza wa nyakwigendera.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *