Barbados yiyomoye ku Mwamikazi w’u Bwongereza

Barbados yiyomoye ku mwamikazi w’u Bwongereza iba Repubulika yigenga itagendera ku mahame y’ubwami.

Mu kwezi gushize ni bwo Ikirwa cya Barbados cyatoye Dame Sandra Mason w’imyaka 72 nka Perezida wa mbere w’icyo gihugu asimbura Umwamikazi.

Barbados iri mu bihe byo kwizihiza imyaka 55 ishize ibonye ubwigenge ubwo yigobotoraga ubukoloni bw’Abongereza ndetse guhera ku wa 30 Ugushyingo iki gihugu cyatangiye icyerekezo gishya cyo kureka kugendera ku matwara ya cyami.

Umwaka ushize ubwo hatangazwaga ko Barbados igiye kwigenga nka Repubulika, Sandra Mason yavuze ko “igihe kigeze ngo igihugu gisige inyuma mu buryo bwuzuye amateka yose afitanye isano n’ubukoloni”.

Barbados yabonye ubwigenge mu 1966 ariko yari yarakomeje kuba mu bihugu bigengwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza.

Barbados yiyongereye ku bindi bihugu byo mu Birwa bya Caraïbes byafashe iyo nzira birimo nka Guyana yabaye Repubulika mu 1970, Trinidad & Tobago mu 1976 na Dominica mu 1978 hamwe na Jamaica ikomeje gutitiriza ngo irene ko ibigeraho nubwo bitarayikundira kugeza ubu.

Dame Sandra Mason niwe ugiye kuyobora igihugu

 

src:igihe

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *