Bigoranye APR FC isezereye Mogadishu City Club yo muri Somaliya

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanywa za hano mu Rwanda ukaba wari umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ikipe ya APR FC ikaba yari yakiriye ikipe ya Mogadishu City Club , mu mukino wabereye kuri Stade Regional Nyamirambo.

Ni numa yaho umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Djibuti ubanza kubera ikibazo cy’umutekano uri Somalia, umukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Umukino watangiye ikipe ya APR FC ihabwa amahirwe aho yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo igere mu kindi cyiciro kuko ikosa ryose yari gukora ryari gutuma isezererwa mu irushanwa.

Kubera ikibazo cy’ibyangombwa ntabwo umutoza mukuru wa APR FC yatoje uyu mukino , umutoza wungirije akaba ari we wifashishijwe kuri uyu mukino , ariko nk’uko byagaragaye , Adil Muhamed usanzwe ari umutoza mukuru yavuganaga n’umutoza amuha amabwiriza .

Nk’uko byari byitizwe APR FC yatangiye uyu mukino irusha Mogadishu City ishaka igitego, nkaho ku munota wa 5 Bizimana Yannick yahinduye umupira imbere y’izamu ariko bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Abakinnyi batandukanye biganjemo abasatira APR FC bakomeje gukina neza bashaka uburyo bw’ibitego ariko ntibarema amahirwe menshi.

Ku munota wa 24 gusa Iyi kipe yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bi Marc Boue ku mupira wari utewe na Kagaba Nicholas ugakubita umutambiko w’izamu hakabura umukinnyi wa APR FC uwukuraho, ibi byaje gutuma abafana biyi kipe ya APR FC bakuka umutima batayumvisha uko bagiye gusezererwa n’ikipe yo muri Somaliya.

Ariko abakinnyi ba APR FC  ntabwo bacitse integer kubera ko  bakomeje gushaka uburyo iki gitego nkaho ku munota wa 45 Yannick Bizimana yahushije igitego cyari cyabazwe  ariko abakinnyi ba Mogadichu city bahita bawushyira muri koruneri, Placide nawe yagerageje gushyiraho umutwe ariko umunyezamu arawufata. Igice cya mbere cyarangiye ari 1 cya Mogadishu City Club ku busa bwa APR FC.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Rwabuhihi Aime Placide, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bavamo hinjiramo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

Ku munota wa 47, Niyomugabo Claude yazamukanye umupira aha Djabel wahise ucomekera Mugunga Yves wahise atera adahagaritse ariko umunyezamu arawufata.

Izi mpinduka zafashije APR FC cyane kuko yarushije Mogadishu City Club ndetse igenda ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kwanga.

Ku munota wa 60, Manishimwe Djabel yishyuriye APR FC ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko igenda ihusha amahirwe yabonaga.

Ku munota wa 73 Karera Hassan yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Buregeya Prince. Umukino warangiye ari 2-1, APR FC ikomeza mu cyindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.

Nyuma yo gusezerera iyi kipe, APR FC izahura mu kindi cyiciro na Etoile Sportive du Saleh yo mu gihugu cya Tuniziya.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *