Burera: Meya na Gitifu bahamagajwe mu rubanza Visi Meya ashinjwamo kunyereza umutungo

Mu rukiko rukuru rwa Musanze hatanzwe ubuhamya  bwa Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere ka Burera mu rubanza Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bane baregwamo ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta bakoze mu bihe bitandukanye

Tariki  17 Kamena ubwo habaga kuburanisha abaregwa muri iki cyaha cyo kunyereza umutungo,Urukiko rwategetse  ko Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere ka Burera bahamagazwa bakazitaba ku wa 7 Nyakanga 2021 saa mbiri za mu gitondo ngo bisobanure kuko abaregwa bo bavugaga ko ibyo bakoze babitegetswe n’Akarere ariko ntibereke urukiko icyemeza ko babitegetswe koko.

Ku itariki yari yatanzwe n’urukiko abari bahamagajwe harimo na Mayor ntibabashije kuboneka kubera gahunda ya Guma mu Rugo yari igamije kugababanya ubukana bwa Covid-19 bwari bwazamutse.

Kuri uyu wa 2 tariki 21 Nzeri 2021 nibwo abo bayobozi bumviswe,ariko urubanza rwimurirwa kuwa 23 Nzeri 2021,nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro byatanzwe n’abo bayobozi.

Jean de la Paix Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera areganwa na bagenzi be bane ari bo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera.Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga mu mizi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye ababuranyi igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu.

Ubwo urukiko rwahaga ijambo ubushinjacyaha kugira ngo bubwire abayobozi ibyaha burega Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be maze bugaragaza ko baregwa ibyaha bitatu ari byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko, gukoresha umutungo wa Leta nabi ndetse n’icyaha cy’itonesha , ubucuti , icyenewabo na ruswa aho bwagaragaje ko mu murenge wa Rugarama hatanzwe isoko rya 5.402.596 Frw yo kugura ibikoresho byagombaga guhabwa abaturage bari bimuwe mu birwa bya Burera bagatuzwa mu mudugudu wa Rurembo.

Nanone kandi Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza ko isoko rya kabiri ryatangiwe mu Murenge wa Butaro wayoborwaga na Manirafasha Jean de la Paix , ahubatswe Umudugudu wa Mulindi ikiraro cy’inka hakagurwa n’ibikoresho byahawe abaturage b’uwo mudugudu, byose bigatwara agera kuri 16.554. 524 Frw mu gihe na none Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix wayoboraga umurenge wa Bungwe yahaye isoko uwitwa Karambire Thierry ryo kubaka isoko riciriritse ( Mini Market) rya Banda rigatwara agera kuri 24.654.172 Frw ndetse agatanga n’andi asaga ibihumbi 506 hishyurwa abakozi bubatse ku kigo cy’amashuri cya Bishenyi.

Nyuma yuko ubushinjacyaha bugaragaje ibyo abaregwa bakoze,aha niho urukiko rwahereye rubaza Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal niba iryo tangwa ry’amasoko n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta byari mu bubasha bw’iyo mirenge maze abwira Urukiko ko ibyo gutanga ayo masoko nta bubasha babifitiye kuko kuko umurenge utari ufite ubwo bubasha kuko uba utemerewe isoko rya miliyoni 10.

Ibingira Frank Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa Karere ubwo yahabwaga ijambo ngo nawe agire icyo avuga kuri ibi,yabwiye Urukiko ko ari mushya mu karere ko ibyinshi atabizi gusa yemera ko isoko rya Mini Market rya Banda mu murenge wa Bungwe hari icyo ariziho kuko ryo ryubatswe ari mu mirimo.

Nyuma yibi byise habuze igisubizo , urukiko rwasanze ari ngomba kongera gusubika uru rubanza bityo rugashakirwa indi tariki kugira ngo ibikenerwa byose nk’ibimenyetso by’ibanze birimo amabwiriza agenga amasoko ya Leta, raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta , ibaruwa Manirafasha Jean de la Paix yandikiye akarere n’ibindi bishakishwe maze ku munsi w’iburanisha ritaha, abarebwa n’urubanza bazaze biteguye neza.

Urukiko rwahaye umwanya abarebwa n’uru rubanza ngo bihitiremo umunsi wo gusubukura urubanza ariko utazagira uwo ubangamira n’umwe maze biyemeza ko rwakwimurirwa ku wa 30 Nzeri 2021 saa munani ari na ho urukiko rwahereye rubyemeza gutyo mu ruhame.

Src:Igihe.com

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *