Burundi: Francine Niyonsaba yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga ku kibuga k’indege.

Uyu Mwali yakoze amateka akomeye ubwo mu gusiganwa muri metero ibihumbi 2000m i  Zagreb muri Croatia aho yasize abandi bose abanikiye akoresheje iminota 5:21’56”.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yagize ati: “Ndumva y’uko nakoze ibisadanzwe … nanjye ubu ndavuga ko ntasanzwe ku isi.”

Abantu benshi cyane baje gushimira Francine Niyonsaba ku kibuga cy’indege no ku mihanda ya Bujumbura.

Francine Niyonsaba w’imyaka 28, ari mu birukanka benshi babujijwe kurushanwa ku metero hagati ya 400 na 1,500 kubera ko baremanywe imisemburo (testosterone) myinshi.

Abo mu ntara y’iwabo, ku kibuga cy’indege bari bafite icyapa cyanditseko ngo “Abanya Ruyigi n’Abarundi twese turaguhaye ikaze kandi turagukeje kw’iteka waraye uteye igihugu cacu n’intara”.

Francine Niyonsaba

Niyonsaba yabwiye abanyamakuru ati: “Ni amateka, ni umugisha ku Burundi kuba mvuye mu mahanga aho nari maze iminsi guhiganwa mu bihugu bitandukanye”.

Francine yavuze ko byamunejeje rwose kubona abarundi bo mu gihugu no mu mahanga bose barishimiye intsinzi ye.

Ati: “Ibyo bintera intege bikantera kwishima. Ndumva y’uko nakoze ibidasanzwe kandi koko nyene ibyo nakoze ntibisanzwe, nanjye ubu ndavuga ko ntasanzwe ku isi.”

Francine yavuze ko ibi ari intangiriro kandi bitumye agiye gukora kurushaho kuko ashaka kongera kunezeza Abarundi umwaka utaha.

Ati: “Nazanezerwa cyane umwaka utaha ngarutse mfite igikombe nk’iki muri shampiona y’isi izabera muri Amerika, ngashobora guha umunezero Abarundi”.

Yababwiye uko yagiye asiganwa ahereye muri Amerika, mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Busuwisi, Croatia na Espagne.

Francine Niyonsaba

www.bbc.com/gahuza

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *