Byari ibyishimo ubwo Jimmy Gatete yahuraga na Perezida Paul Kagame

Nyuma yuko ibyamamare bitandukanye birimo Gatete Jimmy,Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga, umufaransa Lilian Thuram ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe bitabiriye umuhango wo gutangiza ‘Legend in Rwanda’gahunda itegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda mu 2024 bahuye n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Aba banyabigwi kandi kuri uyu wa Kane bakaba bitabiriye itangizwa inama ya Youth Konnect muri Kigali Arena.

Ubwo bahuraga n’ukuru w’igihugu bagiranye ibiganiro byanagarutse kuri iki gikombe cy’Isi giteganyijwe kuzakirwa n’u Rwanda muri Gicurasi 2024.

Uyu mwaka Muri Gicurasi nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) ryasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago “Veteran Club World Championship”.

Jimmy Gatete yahuye Perezida Kagame Paul nyuma y’imyaka 12 atagera mu Rwanda.

Ifoto y’urwibutso ubwo abakanyujijeho muri ruhago bahuraga n’umukuru w’igihugu Paul Kagame

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *