Cristiano Ronaldo yahawe igihembo nka rutahizamu w’ibihe byose muri ‘Globe Soccer Awards’

Umunyabigwi akaba na Rutahizamu wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yongeye kwgukana igihembo cya Rutahizamu w’Ibihe Byose mu bihembo bya Globe Soccer byatangiwe mu imurikagurisha rya ‘Dubai Expo 20202’ ku wa Gatanu.

Uyu rutahizamu wahirwe cyane no kubona inshundura kuva yatangira gukina kugeza nanuyumunsi, amaze  gutsinda ibitego 801 mu rugendo rwe rwose rwo gukina umupira nk’uwabigize umwuga aho yakiniye amakipe arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Portugal.

Cristiano Ronaldo,yashyikirijwe igihembo aho ari mu biruhuko i Dubari mu muhango wabereye muri Al Wasl Plaza.

Abafaba benshi buyu munyabigwi baraje kwihera ijisho uyu muhango bafata amafoto n’amashusho bifashishije telefoni zabo.

Cristiano Ronaldo kuri ubu ari mu biruhuko i Dubai hamwe n’umuryango we ndetse ku wa Gatanu yizihije isabukuru y’amavuko y’umukunzi we, Georgina Rodriguez, igikorwa cyabereye ku nyubako ndende ku Isi, Burj Khalifa.

Tubibutse Ronaldo Cristiano amaze iminsi afite imvune mu itako, ariko akaba yizeye ko iyi minsi y’ikiruhuko ishobora kumufasha gukira neza mbere y’uko amakipe asubira mu kibuga mu Bwongereza.

Ronaldo picked up the Globe Soccer's Top Scorer of All Time award at Dubai Expo 2020

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *